Print

Perezida Nkurunziza yahanuye ibizaba i Burundi, Isi igahagarara

Yanditwe na: 8 January 2017 Yasuwe: 7337

Ijambo Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yavuze tariki 31 Ukuboza 2016 yifuriza Abarundi umwaka mushya muhire wa 2017, rikomeje kugarukwaho no gusesengurwa mu buryo butandukanye, cyane ko ibyo yashatse kuvuga bigoye kubisobanukirwa, gusa yavuze ko isi igiye guhinda umushyitsi kubera u Burundi, mu ijambo rigaragara nk’ubuhanuzi bukomeye.

Iri jambo rya Perezida Nkurunziza, ajya kuribwira Abarundi yabasabye ko abafite aho bandika bakwiye kuhashaka, abafite amabendera y’igihugu bakayazamura, abanyamakuru nabo bakitegura gutangaza ibyo agiye kugeza ku baturage kuko ari ibintu bikomeye cyane.

Perezida Nkurunziza ati: "Abafite ibindera ry’u Burundi barizamure cyane, abicaye mwese muhaguruke, abandika mufate urupapuro mwandike, abanyamakuru bari ku ruhande rwacu mufate neza ibyo tugiye kubabwira. Ibyo ngiye kubabwira uyu munsi..., mubyumve kandi mubifate nk’ihame rikomeye... Icya mbere, ijwi ry’Imana ishobora byose, umuremyi w’ijuru n’isi, rigiye gutigitisha isi n’ijuru kubera igihugu cy’u Burundi... Icyo ni icya mbere. Icya kabiri, Imana ishobora byose umuremyi w’ijuru n’isi, igiye gukuraho ibinyeganyezwa byose, kugirango hasigare ibitanyeganyezwa."

Mu ijambo rya Perezida Nkurunziza, yanavuze ko Abarundi n’abanyamahanga bagiye kumenya ko u Burundi ari igihugu cy’Imana, kandi ko umuriro w’Imana ugiye gutwika ibidafite umumaro byose, maze asaba abarundi kwitegura kubihamya muri Afurika no ku isi yose.

Hari abumvise iri jambo nk’ubuhanuzi bw’umuvugabutumwa w’umunyapolitiki Pierre Nkurunziza, ariko hari n’abagaragaza ko uyu mukuru w’igihugu hari ikintu kibi yaba azi ko kigiye kubera i Burundi. Urubuga Paris Global Forum rwo rugaragaza ko iri jambo, rijya gusa n’iryo Col Theoneste Bagosora wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside, yavugiye i Arusha avuga ko agiye gutegura imperuka.

Src:Ukwezi