Print

U Rwanda rwungukiye byinshi ku ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Buhinde

Yanditwe na: 10 January 2017 Yasuwe: 1133

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame arimo mu gihugu cy’ u Buhinde, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, ibiganiro byabo byibanda ku bufatanye mu bikorwa by’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro na bya Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, byatumye iki gihugu kiyemeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Mu byo aba bayobozi bemeranyijeho harimo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Gujarat Forensic Sciences.

Harimo kandi ko u Buhinde bwiyemeje gutera inkunga u Rwanda miliyoni 2 z’Amadolari mu bikorwa by’ubuvuzi, n’inguzanyo ya miliyoni imwe yo kugura bimwe mu bikoresho byo kwa muganda.

Harimo kandi inguzanyo ya miliyoni 81 z’amadorali ajyanye no kubaka imihanda.

Aba bakuru b’ibihugu kandi bemeranyije gutangiza ingendo z’indege za sosiyete ya RwandAir, iva i Kigali mu Rwanda yerekeza Mumbai mu Buhinde.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bwazamutse cyane mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2015.

Ubu bucuruzi bwari bufite agaciro karenga miliyoni 526 z’amadorali.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda kandi kivuga ko hagati y’umwaka wa 2011 na 2016, u Rwanda rwanditse imishinga y’ishoramari 66 yavuye mu Buhinde, ifite agaciro ka miliyoni 317.5 z’amadorali.

Iyi mishinga ngo yatanze akazi ku bantu bangana na 3800, harimo nko mu burezi, itumanaho n’ibindi nk’u Rwanda rubivuga.

Umukuru w’Igihugu ari mu Buhinde mu nama mpuzamahanga yiswe Vibrant Gujarat Global Summit ibera mu Ntara ya Gujarat, mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Iyi nama yo igomba gutangira tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Mutarama 2017.









Amafoto Village urugwiro