Print

Kamonyi : Umucekuru witwa Mukarubayiza abayeho mu buzima buteye agahinda

Yanditwe na: 8 February 2017 Yasuwe: 2914

Umucekuru witwa Venantie Mukarubayiza utuye mu murenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi avuga ko yapfushije abana bose yabyaye n’ umugabo yari yarashatse agapfa yasubira iwabo abavandimwe be bakamutererana ubuyobozi ntacyo buramumarira. Arya rimwe na rimwe inzu abamo yenda kumugwira, nta bwisungane mu kwivuza agira,…..

Atuye mu nzu yatijwe iteye inkeke, ntifungwa kandi igisenge cyayo kirashaje ndetse uruhande rumwe amategura yavuyeho. Nta cyo kurya afite, nta gikoresho na kimwe mu nzu habe n’ikiryamirwa, nta bwisungane mu kwivuza, nta munsi y’urugo kuko aha ari ni inzu yatijwe n’umupadiri, ariko nta n’inkunga y’ingoboka y’abatishoboye abona nk’uko abivuga.

Aha atuye mu isambu ya Paruwasi iri mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu murenge wa Musambira, abana n’umukobwa witwa Mukeshimana Claudine uvuga ko afite ibibazo nk’iby’uyu mukecuru, nawe akaba ari umunyantege nke.

Mukarubayiza ntazi imyaka y’amavuko afite kuko nta n’indangamuntu afite, gusa ngo we n’umugabo bashakanye bari batuye i Gitarama babyarana abana bane bose baza gupfa abonye asigaye wenyine agaruka aha i Musambira ariho iwabo ku ivuko, asanga nta cye kihasigaye na benewabo bacye bahasigaye nta umwitayeho.

Mukarubayiza ati “Iyi nzu nayitijwe na Padiri w’umunyamahanga ariko n’iyo imvura iguye biba bikomeye kuko iva wabibonye. Ubu hashize iminsi itati ntarya niziritse umushumi mu nda kugira ngo ntitura hasi kubera inzara.”

Iyi nzu niyo Mukarubayiza abamo

Avuga ko iyo arembejwe n’inzara afata akabando akajya kwa padiri i Musambira gusaba ibiryo nubwo ngo ari rimwe na rimwe.

Claudine Mukeshimana babana avuga ko ari muto cyane yatoraguwe n’umugiraneza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamurera ariko ngo nyuma uyu wamutoraguye yitabye Imana abo mu muryango we baramwirukana.

Mukeshimana ati “Sinzi iwacu, nta benewacu ngira kuko numva ngo bantoraguye mfite imyaka ibiri, uwantoraguye amaze gupfa nari mukuru abo mu muryango we basigaye baranyirukanye nuko nsanga uyu mukecuru. Nabonye ariwe duhuje ibibazo nubwo ntacyo tumariranye ariko turihanganirana muri byose, jye mfite mitiweli nahawe n’ubuyobozi»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye Umuseke ko Mukarubayiza yavuye aha iwabo agurishije imigabane ye akajya gushaka kure hafi y’i Burundi, ngo agarutse byaramushizeho abo mu muryango we barashwana biramuyobobera.

Uyu muyobozi abajijwe impamvu Mukarubayiza adafashwa nk’uko hafashwa abandi bashaje batishoboye yasubije ati;

“Hari hakirimo ikibazo cyo kubanza kwingiga abavandimwe be niba hari icyo bamumarira kuko na hariya ni inzu ya Paruwasi babaye bamutije kuko nta hantu na hamwe afite. Hari gutekerezwa ubundi buryo yafashwamo dufatanyije n’umuryango we.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo hashize igihe agarutse ariko nawe adakurikirana kuko ngo yumva yarihebye ariyo mpamvu atanabaza ibyo by’ubudehe ngo ashyirwe mu kiciro akwiye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’ iterambere Thadée Tuyizere, avuga ko nta makuru arebana n’imibereho y’aba baturage yari afite, gusa yahamagaye abakozi ku rwego rw’Akagali bakamubwira ko ikibazo cyabo bakizi.

Tuyizere ati “Tugiye kureba ikiciro cy’ubudehe tubashyiramo hakurikireho kubaha inkunga y’ingoboka, twasabye Umurenge wa Musambira ko ubaha ibiryo bitarenze ejo.”

Aba baturage bombi barara hasi, muri iyi nzu nta kigaragara kibatunze kirimo, bariho mu buzima buteye inkeke.


Mukeshimana Claudine wasanze uyu mukecuru ngo bibanire kuko bahuje akababaro