Print

Madamu Janet Museveni yaguye mu kantu kubera kaminuza yananiwe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Yanditwe na: 13 February 2017 Yasuwe: 2087

Madamu Janet Museveni, umugore wa Kaguta Museveni, akaba na Minisitiri w’Uburezi muri Uganda yatunguwe no gusanga abanyeshuri basaga ibihumbi 8 biga muri kaminuza yaho batazi kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Ubwo aheruka gusura mu cyumweru gishize , abanyeshuri n’abarimu bagize kaminuza y’abayisilamu ya Uganda( Islamic University in Uganda -IUIU) iri i Mbale bananiwe kuririmba indirimo yubahiriza iki gihugu, Oh Uganda, Land of Beauty .

Bitangira abari muri iyo kaminuza bari biteguye nk’abagiye kuririmba iyo ndirimbo bagendeye ku yari gucurangwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga byari bihari, ariko biza kugira ikibazo.

Icyari gisigaye ni uko abanyeshuri, abarimu n’abandi bantu bari muri iyo kaminuza bagombaga kuririmba iyo ndirimbo, ariko ngo ntibyaje kubakundira.

Bamwe bavangaga amagambo agize iyo ndirimbo, abandi nabo bavangavanga ibitero kugeza ubwo Museveni asa n’uguye mu kantu ntiyabahisha ko bimubabaje nkuko Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yagize ati “ Uko mwaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu birababaje cyane. Ni uko ubu nta gihe mfite, ariko ndabagaye uko mwayiririmbye.”

Yavuze ko iyo ndirimbo ari nk’isengesho bagombye guhora basenga, kuba batayizi rero ngo byerekana ko batajya basengera igihugu.

Yasabye abanya-Uganda guterwa ishema n’igihugu cyabo kandi bakajya baririmba iyo ndirimbo, bakirinda kujya bayiririmbirwa n’ibyuma, bakihatira kuyimenya, ngo bdakora ibara nk’iryakozwe n’abo banyeshuri.

Ati “Ubu buryo bwo kuriirmba indirimbo yafashwe n’ibyuma bugomba guhagarara. Tugomba kuyiririmba n’amajwi yacu…”

Museveni yari muri iyo kaminuza aho yashyize ibuye ry’ifayizo ahazubakwa isomero ryayo.

Umuyobozi wa kaminuza y’Abayisilamu ishami rya Kampala, akaba n’umuvugizi w’iyi ivugwa , Ali Edinani yahakanye ko iyo ndirimbo yabananiye, yemeza ko bayiririmbye neza Minisitiri akishima.

Ati "Indirimbo igitangira bananiwe kuyiririmba,kuko bari biringiye ibyuma biyiririmba, ariko mu gusoza iyo mihango baririmbye ibitero bitatu neza na Minisitiri arishima.

Iyi kaminuza yigamo abanyeshuri 8 423 , mu gihe iyi ndirimbo yaririmbwe na George Wilberforce Kakoma mu 1962 igihe icyo gihugu cyabonaga ubwigenge tariki ya 9 Ukwakira 1962. Iyo ndirimbo ihinduye mu ndimi 25 zikoreshwa muri Uganda.

Ntakirutimana Deus