Print

Umukozi wa Komite Olempiki y’u Rwanda afunzwe akekwaho ruswa

Yanditwe na: 13 February 2017 Yasuwe: 1536

Mukundiyukuri Jean De Dieu, umuyobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ari mu maboko ya Polisi y’igihugu akurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa (Directeur Executif) muri CNOSR, yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017 nk’ uko polisi yabitangarije Ikinyamakuru Kigali Today.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ni we wemeje aya makuru.

Ati “Uwo mukozi wa Komite Olempiki yafunzwe uyu munsi, akaba na we kimwe na bagenzi be bo muri Volleyball, akurikiranweho icyaha cya ruswa ubu iperereza rikaba rikomeje.”

Mukundiyukuri asanze muri gereza abandi bakozi babiri bo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda, Volleyball (FRVB) bamaze iminsi itatu bafunzwe, na bo bakurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Mukundiyukuri Jean de Dieu ni umusifuzi mu mikino ya Beach Volleyball yatsindiye, uwo mwanya muri Werurwe 2016, yawusimbuyeho Serge Mwambali wirukanywe, kubera amakosa yakoze ajyanye no kutubahiriza inshingano ze