Print

Abapolisi ibihumbi 15 ba Uganda umwanda ubamereye nabi nyuma yo kwimwa amazi kubera ikinyabupfura gike

Yanditwe na: 16 February 2017 Yasuwe: 3074

Polisi ya Uganda yatangaje ko ibigo bibiri bya polisi bicumbikiye abapolisi ibihumbi 15 bitazahabwa amazi n’ ikigo cya Uganda gishinzwe guyatunganya no kuyakwirakwiza (NWSC) kugeza bakosoye icyo polisi ya Uganda yise ikinyabupfura gike.

Ibyo bigo ni icya Naguru na Nsambya byombi byo mu mujyi wa Kampala. Polisi yatangaje ko nta mazi bizahabwa mu gihe n’ ubundi byari bimaze ibyumweru bibiri nta mazi bifite. Kumara iyi minsi yose nta mazi byatewe n’ uko ayo bari baguriwe yashize mbere y’ igihe cyari giteganyijwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Andrew Felix Kaweesi, yavuze ko impamvu ibi bigo bitazahabwa amazi meza ari uko byagiye biyihera abaturage bakayakoresha muri gahunda zabo , bigatuma fagitire iba nini cyane.

Yagize ati “Abapolisi bagomba kugira ikinyabupfura, ibinamba byose byegereye biriya bigo byogesha amazi ya polisi. Twashyizeho uburyo kwishyura mbere tubishyurira amazi ahagije.”

Kuva mu byumweru bibiri bishize ubwo amazi aba bapolisi bari baraguriwe yashiraga barimo kuvoma amazi yanduye nk’ Ikinyamakuru Dail monitor dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo cyasuraga ibi bigo bya polisi bimaze ibyumweru bibiri bidafite amazi meza byahasanze umunuko uteye ubwoba uva mu misarane imaze igihe ifunze kubera kutagira amazi.

Andrew Felix Kaweesi, yavuze ko n’ umuriro bagiye kujya bawubishyurira mbere kugira bahangane n’ ikoreshwa nabi ryawo.

Biteganyijwe ko aba bapolisi bazongera kuhabwa amazi ari uko ukwezi kwashize.

Police ya Uganda yishyura miliyari 22 z’ amashilingi ku muriro na miliyari 7 na miliyoni 455 z’ amashilingi ku mazi.

Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi y’ iki gihugu yagiriye polisi inama yo kujya bishyura mbere amazi n’ umuriro kugira ngo bagabanye ingengo y’ imari ikoreshwa mu kwishyura amazi n’ umuriro.

Andrew Felix Kaweesi avuga ko kwima abapolisi amazi bizatuma ay’ ubutaha bayacunga neza.