Print

Uganda : Abadepite bananiwe kumvikana ku itegeko ry’ ubutane no gukuramo inda

Yanditwe na: 16 February 2017 Yasuwe: 633

Umushinga w’ itegeko ry’ ubutane no gukuramo inda umaze imyaka 10 mu nteko ishinga amategeko ya Uganda wongeye guteza kutumvikana mu badepite.

Ubwo batangaga ibitekerezo kuri uyu mushinga w’ itegeko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare, mu nama yateguwe n’ ishyirahamwe ry’ abagore bari mu nteko ishinga amategeko UWOPA, bamwe mu badepite bagaragaje ko kuganira kuri uyu mushinga w’ itegeko nko guta umwana mu gihe abandi bavugaga ko hakwiye kujyaho amategeko aha umurongo ibijyanye n’ ubutane no gukuramo inda.

Dorothy Nshaija, Ushinzwe umutungo wa UWOPA yavuze ko hari abafashe uyu mushinga w’ itegeko nk’ ugamije gushishikariza abashakakanye kwaka gatanya, avuga ko uyu mushinga ugomba gusobanuka neza.

Yagize ati “Uyu mushinga w’ itegeko urimo ibitekerezo by’ abaturage, ikibazo kirimo ni uko uburyo witwa hari abawufata nk’ ugamije guteza imbere gatanya, kandi sibyo ahubwo ugamije kwereka abashakanye uburenganzira bwabo”

Depite Simeo Nsubuga avuga ko uyu mushinga w’ itegeko unyuranyije n’ umuco n’ imyizerere y’ abanya Uganda.

Yagize ati “Abateguye uyu mushinga w’ itegeko ntabwo bigeze baganira n’ abanyamadini, kandi motto ya Uganda Imana n’ igihugu”