Print

Uwiyitiriye Dominic Nic amaze gusarura angana n’ibihumbi 200,000 mu bafana

Yanditwe na: 16 February 2017 Yasuwe: 1300

Umunyamakuru akaba n’umuririmbyi mu ndirimbo ziramya Imana, Dominic NIc, azengerejwe n’umutekamutwe wamwiyitiriye ukomeje kwaka abantu amafaranga ababeshya ko agiye gukora ibitaramo hanze y’igihugu.

Dominic Nic aheruka gukora igitaramo gikomeye yise ‘The Victory’ cyahurije hamwe abantu amagana mu rusengero rwa New Life Bible Church ku wa 11 Ukuboza 2016, atangaza ko uwamwiyitiriye amaze gusarura angana n’ibihumbi 200 mu bafana ariko ko akomeje gukurikirana ngo amenye ukuri kwabyo.

Mu inyandiko ndende uyu muririmbyi w’imyaka 30 y’amavuko yashyize ku rukuta rwa rwe Facebook yasobanuye amayeli uyu mwayitiriye akoresha kugirango abantu bamuhe amafaranga batamutahuye ko ababeshya.

Yanavuze ko ari kwegeranya ibimenyetso kugirango yitegura gutanga ikirego kuri Polisi abashe kubona ubutabera.

Inyandiko ya Dominic Nic

Bavandimwe nshuti, ndabamenyesha ngo mube maso hari umuntu wanyiyitiriye hano kuri Facebook none yamaze abantu abacucura utwabo. Nk’uko mubibona ku ifoto iri hasi, uwo mutekamutwe yiyise ngo ni Dominic Nic Amizero none yirirwa asaba abantu amafaranga kugeza ubwo hari bamwe muri bo bashatse numero yanjye bampamagara batakamba basanga atari njye nyuma yo gusa n’abanyishyuza mbabwira ko bababeshye.

Dore bumwe mu butekamutwe n’amayeri ari gukoresha:

1.Asaba abantu amafaranga ababeshya ko mfite igitaramo vuba hanze y’u Rwanda nkeneye inkunga. Icyo ni ikinyoma!

2.Ari gushuka abakobwa abaka amafaranga, bamwe bari kuyamuha abasezeranya ibinyoma biteye isoni ntavugira hano kuri uru rubuga.

3.Yashakishije numero yanjye, iyo hari umushidikanijeho ahita ayimwereka; uwo ayihaye yabona amazina ayanditsweho (mobile money) ari ayanjye akemera atyo nyamara ari ikinyoma gikomeye.

4.Numero atanga ngo bamwohererezeho ayo mafaranga, (si iyanjye) ubonye amazina ayanditseho atari ayanjye akabimubaza, ahita abeshya ko ari iya Maman wanjye ngo turikumwe (arikumwe na we), abantu bakoherezaho ubundi akayatamira.

5.Kuri iyo Facebook Account yahimbye; yayujujeho amafoto yanjye menshi kugira ngo ajijishe abantu bagire ngo ni njye, bityo bimworohere kubacucura utwabo.
6.Amaze kurya abantu amafaranga asaga 200,000Frw. Ahinduranya ama -numéro akoresha asaba ko bamwohererezaho amafaranga; imwe mu zo nabashije kumenya ni iyi: +250723171242

Turacyari kwegeranya ibimenyetso byose biradufasha kumenyesha inzego za Police y’u Rwanda zikamukurikirana vuba. Mube maso bavandimwe, hatagira uwo bakomeza gushuka bamurya utwe agira ngo ni njye.
Ndabashimiye, Murakoze.