Print

Umunyarwandakazi yatangiye urugamba rwo kwandikwa mu gitabo cya GUINESS de RECORD

Yanditwe na: 17 February 2017 Yasuwe: 2986

Umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket, Cathia Uwamahoro yatangiye urugamba rwo gushyiraho agahigo ku isi ko kumara igihe kirekire akina uyu mukino nta kuruhuka kurusha abandi bagore ku isi.

Ni Urugamba yatangiye mu igitondo saa 8:00’ zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyanatare 2017, akazarusoza ejo kuwa gatandatu saa 10:00’. Akaba azamara amasaha 26 aterwa n’abantu batandukanye utu dupira.

Ni umukino ari gukinira muri Petit Stade. Agitangira uru rugamba mu bantu baje kumutera udupira mu buryo bwo kumutera inkunga barimo Eric Dusingizimana uheruka gushyiraho aka gahigo we wamaze amasaha 51, ndetse na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’umukino wa Cricket Heather Knight uri mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira Uwamahoro.

Ibi byose Uwamahoro arabikora mu rwego rwo gushaka inkunga izafasha mu bikorwa byo kubaka Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda I Gahanga. Naramuka abigezeho azahita anandikwa mu gitabo cya Guiness de Record kuko niwe mugore uzaba umaze igihe kirekire akina uyu mukino nta kuruhuka ku isi.