Print

U Rwanda na Malawi basinyanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa

Yanditwe na: 24 February 2017 Yasuwe: 732

U Rwanda n’ igihugu cya Malawi bashyize umukono ku masezerano y’ ubufatanye mu byerekeranye n’ amagereza no guhererekanya imfungwa. Mu isinywa ry’ aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye naho Malawi yari ihagarariwe na Minisitiri wayo w’ ububanyi n’ amahanga.

Aya masezerano yitezweho gukuraho imbogamizi yagaragaye mu minsi ishize ubwo igihugu cya Malawi cyangaga kohereza mu Rwanda Vincent Murekezi watawe muri yombi na polisi ya Malawi mu mpera z’ umwaka ushize.

Murekezi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. ibyaha bya Jenoside akekwaho bivugwa ko yaba yarabikoreye I Tumba mu karere ka Huye mu Ntara y’ Amajyepfo.

Komite Ngishwanama ku burenganzira bwa muntu (HRCC) kuri ubu ishima amasezerano yagezweho, icyo gihe yashinjije ubuyobozi bw’ubushinjacyaha na minisiteri y’ubutabera n’ibibazo birebana n’itegeko nshinga ndetse n’intumwa nkuru ya leta, kunanirwa kugira inama igipolisi ku bijyanye n’ibigomba kugenderwaho mu gukurikirana iki kibazo.

Iyi komite ivuga ko nubwo Murekezi nka rwiyemezamirimo yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bwa Malawi binyuze mu gutanga imisoro, yo idashobora kugira uruhare mu kungukira kuri ayo mafaranga yise ay’amaraso kuko ngo bizwi ko miliyoni y’abanyarwanda yabuze ubuzima muri jenoside kandi ngo kuri Malawi gucumbikira umuntu waburanishijwe agahamwa n’ibyaha mu nkiko zo mu Rwanda ku bikorwa nk’ibyo ari ugutenguha abaturage b’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga.

HRCC ivuga ko gukomeza gucumbikira Murekezi n’abandi nkawe bashobora kuba bashakwa n’ubutabera bw’u Rwanda bisobanuye ko bashyigikiye abanyabyaha ndetse akaba ari n’ubutumwa ku mahanga ko Malawi ari icumbi ry’abanyabyaha nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa HRCC, Robert Mkwezalamba.