Print

Amerika: Gervais Ngombwa yakatiwe imyaka 15 kubera ibyaha bya Jenoside

Yanditwe na: 3 March 2017 Yasuwe: 495

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatakiye Umunyarwanda Gervais Ngombwa w’imyaka 57 gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubucamanza kandi buvuga ko Ngombwa ashobora koherezwa mu Rwanda nyuma.

Umucamanza Linda Reade yavuze ko Ngombwa ari umuntu utari mwiza mu muryango, bityo agomba gufungwa iyi myaka muri gereza, nk’uko Chicago Tribune kibivuga.

Yagize ati “Ntabwo nshidikanya mu bitekerezo byanjye ko Ngombwa yagize uruhare muri Jenoside, cyane ko yari n’umuyobozi.”

Ngombwa amaze imyaka 20 muriLleta ya Lowa.

Ngombwa wahoze ari umucuruzi ukomeye mu Bugesera, ni umwe mu bashinjwa uruhare mu bitero byagabwe kuri Kiliziya ya Ntarama, yiciwemo Abatutsi basaga 5000.

Hari kandi ubuhamya bwagaragaje ko Ngombwa yahoze ari n’umwe mu bayobozi b’ishyaka MDR-Power, rifitanye isano n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaranahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha byo gutwara Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo kandi yahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca za Maranyundo mu Bugesera, Kayumba na Nyamata hose mu Karere ka Bugesera, zimukatira igifungo kiri hagati y’imyaka 15 no gufungwa burundu.