Print

Gitifu w’Umurenge uvugwaho gusambanya umukobwa w’umu DASSO yaburiwe irengero

Yanditwe na: 3 March 2017 Yasuwe: 5541

Thomas Niyihaba wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi yaburiwe irengero nyuma yo gushinjwa gusambanya umukobwa w’umuDASSO amufashe ku ngufu.

Kuva mu cyumweru uyu muyobozi ntarongera kuboneka nyuma y’uko hasotse impapuro zo kumuta muri yombi. Ngo uyu muyobozi yahise yaka uruhushya avuga ko agiye kwivuza kuva ubwo ntiyongeye kugaragara yaba ku kazi ndetse n’ahandi hose.

Mu mwaka wa 2016 nibwo ibi byose byabaye. Uyu muyobozi w’Umurenge yashinjwe na Donatille Mukandayisenga umuDASSO wakoreraga mu murenge kumusambanya ku ngufu akanga no gukoresha agakingirizo cyane ko byavugwaga ko yanduye SIDA.

Mukandayisenga yabwiye inkiko ko uyu muyobozi yamusanze iwabo (kwa Mukandayisenga) aho abana n’umusaza w’imyaka 100 bonyine kuko nyina yapfuye, uyu muyobozi ngo yamusabye ko baryamana umukobwa aranga kuko ngo yari mu mihango.

Gitifu w’Umurenge ngo yashyizeho imbaraga maze uyu mukobwa amusaba ko nibura yakoresha agakingirizo, kuko ngo yumva bavuga ko yanduye. Uyu muyobozi ariko ngo yaranze amusambanya ntako akoresheje.

Mukandayisenga yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ati “arangije yarasohotse, ariko akimara gusohoka noherereje message abayobozi b’Akarere mbatabaza kandi mbabwira ibimbayeho, maze aragaruka ati nje kongera. Nuko arongera ariko mubwira ko nzamurega.

Aransubiza ati ‘aho wandega hose ubaze niba nta udakunda munsi y’umukandara.’

Ngo uyu mukobwa yabitse bimwe mu byo uyu mugabo yakoresheje yihanagura ari nabyo byifashishijwe hapimwa ADN hanze y’u Rwanda.

Ibipimo bya ADN byakorewe aho uyu muyobozi yihanagurije ibisubizo byabyo byaje mu cyumweru gishize, Mukandayisenga avuga ko byagaragaje ko ari iby’uyu muyobozi.

Ibimenyetso bimaze kuza Thomas Niyihaba ngo yahise yaka uruhushya rwo kwivuza, maze ‘mandat d’arret’ baje kumufata arabura. Kugeza ubu ntaragaruka mu kazi kandi abamukoresha ntibazi aho aherereye, na telephone akoresha ntizicamo.
Umukobwa ari guterwa ubwoba

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko nk’inzego z’abagore bakoze ibyo bagombaga gukora bashyikiriza ikibazo inzego zigomba kurengera uyu mukobwa.

Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yagize ati “ibyo bintu koko byaravuzwe, icyo nzi ni uko ubu uwo muyobozi atari mu kazi.”

Ngo uyu muyobozi bamubwiye ko ibisubizo bya ADN bibonetse haje urwandiko rwo kumuta muri yombi agahita atoroka, abanje kwaka uruhushya ko agiye kwivuza.

Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere yavuze ko ibi byabaye koko ariko ikibazo bagishyikirije inzego zigomba kubikemura. Ati “N’umukobwa twamufashije kwegera ubutabera.”

Donatille Mukandayisenga avuga ko ubu akorerwa ihohoterwa ryo kumutera ubwoba ko bazamwica no kumubwira nabi cyane bikorwa na bamwe mu bo mu muryango w’umugabo bakoresheje telephone.

Ati “Bahora bambwira ngo nikojeje ubusa…ngo ubuse nungutse iki iyo mbyihorera…ngo bazanyica n’ibindi… Ubu noherejwe mu murenge wa Mutuntu kandi nari narabwiye abayobozi ikibazo cy’uko mbana n’umusaza w’imyaka 100 twenyine kuko mama yapfuye nkaba ari njye gusa umwitaho. Ubu mporana impungenge z’ubuzima bwanjye kuko numva ntatekanye.”

Uyu mukobwa akaba yumva gusaba ubutabera ku byamukorewe ari uburenganzira bwe adakwiye kuzizwa, agasaba inzego zibishinzwe kumurengera ntakomeze guterwa ubwoba.

Mu Ukwakira 2012 Niyihaba Thomas nibwo yoherejwe kuyobora Umurenge wa Murambi avanywe muwa Rugabano, agenda agiye gusimbura Ndindabahizi Protais wirukanwe ku kazi kubera imyitwarire igayitse.