Print

Sudani y’ Epfo irashishikaye mu kugura intwaro abaturage bayo bicwa n’ inzara ikabije, Uganda na D R Congo baba babiri inyuma

Yanditwe na: 19 March 2017 Yasuwe: 2136

Umuryango w’ abibumbye uratangaza ko guverinoma ya Sudani y’ Efpfo ikomeje gutagaguza amafaranga menshi igura intwaro nyamara abaturage b’ icyo gihugu bugarijwe n’ inzara ikabije ishobora guhitana abarenga ibihumbi 100.

Raporo y’ umuryango w’ abibumbye wagaragaraje ibi, isaba ko icyo gihugu cyakwamburwa uburenganzira bwo gukomeza kugura intwaro. Igitekerezo cyo kubuza Sudani y’ Epfo kugura intwaro si ubwa mbere gitanzwe kuko mu Ukuboza Leta zunze ubumwe z’ Amerika yari yabisabye akanama gashinzwe umutekano n’ amahoro muri Loni kakabitera utwatsi.

Iyo raporo igira iti “ Intwaro zikomeje kwingira muri Sudani y’ Epfo ziturutse ahantu hatandukanye, ibifashijwemo n’ ibihugu bituranye nayo”

Dail monitor yanditse ko hari amakuru yizewe avuga ko ubuyobozi bya Sudani y’ Epfo buri muri gahunda yo gutanga isoko ryo kugura intwaro zo guha abarwanyi n’ abandi bashinzwe umutekano mu murwa mukuru Juba.

Ubukungu bw’ icyo gihugu bushingiye ku bucuruzi bwa Peteroli yiharira 97% by’ ukungu bwose bw’ igihugu. Imibare itangwa n’ ubuyobozi bwa Sudani y’ Epfo yerekana ko mur mwaka ushize w’ ingengo y’ imari 2015/2016 icyo gihugu kinjije miliyoni 223 z’ amadorali y’ Amerika.

Muri iyo raporo ya UN igizwe n’ amapaji 48 havugwamo ko hafi kimwe cya kabiri cy’ amafaranga igihugu kinjiza akoreshwa mu kugura intwaro.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare nibwo Umuryango w’ Abibumbye hashyize ahagaragara raporo ivuga ko abaturage ibihumbi 100 ba Sudani y’ Epfo bugarijwe n’ inzara ikabije ishobora kubahitana igihe nta gikozwe mu maguru mashya. Iyo raporo yavugaga ko miliyoni y’ abaturage ba Sudani y’ Epfo badafite amafunguro.

Raporo ya UN ivuga ko Sudani y’ epfo ikomeje kugura intwaro kandi abatutage bayo bicwa n’ inzara igiye ahagaragara mu gihe mu cyumweru gitangira kuri uyu wa 20 Werurwe aribwo abagize akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’ amahoro bazaterana bakongera kwiga ku ngigo yo gukomanyiriza Sudani y’ Epfo ku bijyanye no kugura intwaro.

Inzobere zirimo gucumbura ibijyanye na Kajugujugu ebyiri z’ intambara zaguzwe na Uganda muri Ukraine bikangira zinjiye muri Sudani y’ Epfo.

Uyu ni umuturage wa Sudani y’ Epfo wari uryamye yacitse intege bitewe no kumara igihe kinini ntacyo ashyira mu nda.Ifoto yafashwe tariki 10 Werurwe 2017

Iyo raporo ivuga ko intwaro nyinshi zikomeje kwinjira muri Sudani y’ Epfo ziciye ku mupaka uyihuza na Uganda. Uretse Uganda ikindi gihugu kivugwaho gufatanya na Sudani y’ Epfo muri uyu mugambi wo kugura intwaro abaturage bashonje ni Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Kuva muri 2011 Sudani y’ Epfo yabona ubwigenge icyo gihugu ntigisibamo imvururu n’ ubwicanyi. Abarenga ibihumbi 10 barishwe naho ababarirwa hagati ya Miliyoni 3-5 bakurwa mu byabo.