Print

Amanota 3 akomeje kuba inzozi kuri APR FC nyuma yo guhagamwa na Pepiniere

Yanditwe na: 19 March 2017 Yasuwe: 2281

Umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga APR FC na Pepiniere urangiye amakipe yombi anganyije 1-1, uba umukino wa kane wikurikiranya ikipe ya APR FC itabasha kubona intsinzi.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo, igice cya mbere ikipe ya Pepiniere yasaga nirusha ikipe ya APR FC dore ko cyarangiye Pepiniere ariyo yabashije guhererekanya umupira neza aho yari ifite 51% kuri 49% ya APR FC.

Byaje no kubahira maze ku umunota wa 45 ikipe ya Pepiniere yabonye igitego cya mbere biciye muri Nduwimana Michel maze igice cya mbere kirangira ari 1 cya Pepiniere ku ubusa bwa APR FC.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yakinnye bitandukanye n’igice cya mbere isatira ikipe ya Pepiniere ariko igitego kirabura burundu. Kera kabaye ku umunota wa 76 Sekamana Maxime yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura maze umukino urangira ari 1-1.

Ibi bikaba bisa naho ikipe ya APR FC irimo kubura igikombe cya shampiyona ikireba kuko n’ubwo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 irarushwa 5 na Rayon Sports ya mbere ifite 46 n’imikino 3 itarakina y’ibirarane.