Print

Ghana : Abanyeshuri 18 bagwiriwe n’ igiti barapfa benshi barakomereka

Yanditwe na: 20 March 2017 Yasuwe: 1811

Ahitwa Brong-Ahafo mu gihugu cya Ghana abanyeshuri bagera kuri 18 bigaga mu ishuri ryisumbuye bapfuye abandi 11 barakomereka nyuma y’ uko bagwiriwe n’ igiti bari mu barimo kogera mu isumo y’ amazi ku gicamunsi cyo kuri Iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017.

Ngo barimo boga muri iryo sumo rya Kintampo (Ahantu nyaburanga muri icyo gihugu cya Ghana) hahushye umuyaga mwinshi urandura igiti kinini kibagwa hejuru.

Minisitiri w’ ubukerarugendo mu gihugu cya Ghana Catherine Abelema Afeku yihanganishije imiryango y’ ababuriye ababo muri iyo mpanuka idasanzwe asabira isengesho abakomeretse.

Yagize ati “Twihanishije imiryango y’ izo nzirakarengane kandi dusengere abakomeretse"

Aho iyo mpanuka yabereye ni kuri kilometero 400 uvuye mu mujyi wa Accra werekeza mu majyaruguru ya Ghana.

Perezida wa Ghana Nana Akufo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter nawe yihanganishije imiryango y’ ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Iyi foto ni iyi sumo rya Kintampo yafashwe muri 2010

Iyo foto igaragaza abantu benshi bari kuri iryo sumo yafashwe mu byumweru bitatu bishize

.