Print

RDC: Jean Pierre Bemba yakatiwe igifungo cy’ umwaka umwe agatanga n’ amande

Yanditwe na: 22 March 2017 Yasuwe: 2186

Jean Pierre Bemba wahoze ari visi Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwamukatiye umwaka umwe w’ igihungo akanishyura amande y’Amayero 300,000 azira gushaka gukoresha umutangabuhamya. Yashinjwaga kuba yaragerageje gushaka kwigira umwere ku byaha yari akurikiranweho by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu abinyujije mu nzira zitemewe.

Mu Ukwakira umwaka ushize Jean Pierre Bemba yahamijwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya 14, agatanga ibimenyetso bitari ibya nyabyo ndetse no gutanga ubuhamya butari bwo.

Iki gihano yahawe rero kikaba kiyongera kucyo yahawe kuri ibyo byaha yakoreye muri Centrafrica byamuviriyemo gukatirwa igifungo cy’imyaka 18.

Uru rukiko kandi rwakatiye igifungo abandi bashinjwaga bari bakurikiranweho kugerageza kuyobya abatangabuhamya nk’uko tubikesha radio Okapi.

Uwitwa Fidele babala, wari wungirije umuyobozi wa MLC ndetse akaba yarahoze ari umuyobozi wa cabinet ya Jean Pierre Bemba, yahanishijwe igifungo cy’amezi 6. Aha urukiko ariko rukaba rwavuze ko bitewe n’uko igihano kiri hasi y’igihe amaze afunze, ubwo yagikoze.

Umwunganizi mu mategeko, Aime Kilolo, we yakatiwe gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 ndetse n’amande y’Amayero 30,000. Uyu nawe iki gihano kikaba kigomba kuvamo icyo yamaze afunze kuva kuwa 23 ugushyingo 2013 kugeza kuwa 22 Ukwakira 2014. Igisigaye kikaba cyasubitswe mu gihe cy’imyaka 3.

Uwitwa Jean Jacques Mangenda Kabongo nawe yakatiwe gufungwa imyaka 2, igihano nacyo cyakuwemo igihe yamaze afunze kuva kuwa 23 Ugushyingo 2013 kugeza ubwo yarekurwaga by’agateganyo kuwa 31 Ukwakira 2014. Urukiko kandi rwasubitse ishyirwa mu bikorwa ry’igihano gisigaye mu gihe cy’imyaka 3, aho ashobora kutazagikora mu gihe yamara imyaka itatu atongeye gukora icyaha cyatuma afungwa.
Uwitwa Narcisse Arido we yakatiwe gufungwa amezi 11, ariko urukiko rumenyesha ko kuba igihano yahawe gihwanye n’igihe yafunzwe igihano cyo gufungwa gikuweho.