Print

Icyo gihe: Taliki 2 Mata 2014 Polisi yataye muri yombi Kizito Mihigo ibigira ibanga kugeza icyunamo kirangiye

Yanditwe na: 2 April 2017 Yasuwe: 10778

Habura iminsi itanu ngo icyumano cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 gitangire, Kizito yarabuze haba ku kazi, aho atuye, mu muryango we ndetse no mu nshuti ze, nyuma na Polisi ivuga ko itazi aho yaba ari.

Mu iperereza Umuryango wakoze icyo gihe, wanzuye ko nta handi hantu Kizito yaba ari uretse kuba afunzwe na Polisiariko yanze kubivuga kubera kwanga ko byavangira imyiteguro n’imigendekere y’icyunamo. Kimwe mu binyamakuru bya Leta cyari cyasohoye inkuru taliki 6 kivuga ko Kizito yavuganye na cyo asaba abahanzi kwitabira ibikorwa byo kwibuka.

Taliki 14/4/2014, umunsi umwe icyunamo gisojwe, Polisi yatangaje ko ariyo imaze iminsi ifunze Kizito (icyo gihe yavugaga ko yamufunze taliki 02/04) kandi aregwa ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abakurikiraniraga hafi ibye batunguwe no kuburamo ingengabitekerezo ya Jenoside mu byaha aregwa. Imbere y’abanyamakuru Kizito yemeye ko yandikiranaga n’abayoboke ba RNC avuga nabi Perezida Kagame.

We yavugaga ko ibyo yakoze bitahabwa uburemere nk’ubwo inzego z’ubutabera zabihaye. Icyo yavugaga ni uko n’ubwo yemera ibyaha yakoze yabikoze mu magambo atari mu bikorwa.

Polisi yavuze ko ibyaha Kizito ashinjwa byamenyekanye ubwo mu gukaza umutekano w’abaperezida bari bwitabire inama ya BAD yari bubere i Kigali, abashinzwe iperereza bagenzuye ibikorwa bya bamwe mu bantu na Kizito arimo basanga mu itumanaho rye rya whatsapp yarandikiranaga n’abayoboke ba RNC asebya Ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame.

Kuva Kizito yakwemera ko koko yasebyaga Leta, icyo gihe, Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda byahise bihagarika gucuranga indirimbo ze n’andi maradiyo na televiziyo byigenga biribwiriza. Iki gihe Kizito yahise afatwa nk’umugambanyi w’igihugu.

Mu rubanza, Kizito yemeye ibyaha yaregwaga, avuga ko ariko bidafite uburemere biri guhabwa ngo kuko yabikoze mu nyandiko no mu magambo atari ibikorwa. Urukiko rubiha agaciro ndetse rumukatira imyaka 10. Aramutse arangije igihano cye cyose akaba yafungurwa muri 2024.

Byagezeho Kizito yiyama abamwunganira mu mategeko avuga ko ibyaha abyemera mu gihe bo bagoragozaga

Inkuru zimwe zasohotse ku ifungwa rya Kizito

http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/Kizito-Mihigo-ari-he-Ese-yaba-yaratangiye-guhura-n-ingaruka-z-Igisobanuro-cy

http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/kizito-mihigo-yazamutse-ate-yamanutse-ate-ese-ashobora-kubabarirwa-nyuma-y-aho

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Politiki/Polisi-y-u-Rwanda-yemeje-ko-ariyo-ifunze-Kizito-Mihigo-Cassien-Ntamuhanga-na

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Politiki/Kizito-na-bagenzi-be-bakatiwe-gufungwa-iminsi-30-ngo-batabangamira-iperereza

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Ubutabera/urubanza-rwa-kizito-mihigo-rugiye-gusomwa-ese-ni-ryari-imbabazi-asaba-perezida

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Ubutabera/Kizito-Mihigo-yasabye-abamwunganira-kubihagarika

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Ubutabera/Icyifuzo-cya-Kizito-Mihigo-n-abamwunganira-cyatewe-utwatsi-n-Urukiko-Rukuru-rwa

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Ubutabera/Kizito-Mihigo-n-abo-baregwa-hamwe-batangiye-kuburanishwa-mu-mizi

http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Ubutabera/urubanza-rwa-kizito-mihigo-rugiye-gusomwa-ese-ni-ryari-imbabazi-asaba-perezida