Print

Kwibuka23: Hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye tariki 9 Mata 1994

Yanditwe na: 9 April 2017 Yasuwe: 1921

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 09 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi.

Nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA

Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.

Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe.

Nk’ uko byatangajwe ku rubuga rwa CNLG dukesha iyi nkuru ngo tariki 9 Mata nibwo Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.

Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)

· Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo

· Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi muri centre ya Kararama (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.