Print

Kwibuka23: Hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye tariki 10 Mata 1994

Yanditwe na: 10 April 2017 Yasuwe: 1928

Abatutsi barenga 7564 biciwe ku Kiliziya gatorika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa I Karembure, muri Gahanga. Ibitero byabishe byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, hiyongeyeho uwari konseye wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare, bwana Buregeya ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo: Zirarushya, Kimonyo François, hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR bose bahurira i Gahanga.

Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

Abatutsi bari bahungiye ku biro bya komini Gashora no mu kigo cya ISAR Karama (ubu ni mu murenge wa Ririrma), barishwe bose.

Kuva 10-15/04/1994, abatutsi bajyanwaga kwicwa n’abasirikare muri Camp GP ku Kimihurura (mu nzu bitaga CND).

Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro (ubu ni mu karere ka Gatsibo), barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo, barishwe.

Interahamwe zo muri komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, bishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu 2 gusa.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yafunze imiryango yayo maze Ambasaderi Rawson hamwe n’abandi banyamerika 250 barahungishwa.

Abatutsi bari bahungiye ku Bigega bya Gatsata, barishwe.

Imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye.

Abatutsi bagera ku 10,000 biciwe ku kiliziya gatulika ya Ruhuha no mu nkengero zayo, muri komini Ngenda, muri Bugesera.

Impuzamugambi zifatanyije n’Interahamwe bishe abatutsi bagera ku 10,000 bari bahungiye kuri komini Gashora, no ku kiyaga cya Rumira na Kidogo muri Bugesera.

Umutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi wari uturutse; Byumba, wageze muri CND uje gufasha ingabo zari zihari gukomeza kurokora abicwaga.

Abarwayi bagera ku 100 biciwe mu bitaro bya Kigali (CHK) bishwe n’abasirikare ba leta.

Abatutsi benshi b’ i Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) baroshywe mu kiyaga cya Kivu

Hishwe Abatutsi b’i Ntura muri Giheke (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi b’i Ntendezi

Hishwe Abatutsi benshi I Musasa muri centre ya Ruli

Hishwe Abatutsi i Rwankuba

Src: CNLG