Print

AMAFOTO: Uko byari byifashe mu Bufaransa hatangizwa kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: 11 April 2017 Yasuwe: 3635

Kimwe no bindi bice bitandukanye by’ Isi tariki ya 7 Mata 2017, mu gihugu cy’ u Bufaransa hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Miss Akiwacu Colombe n’ umuhanzi Big Dom bari muri uwo muhango. By’ umwihariko uyu muhanzi yatanze ubuhamya ku nshuro ya mbere.

Ubwo hatangiraga iki cyumweru ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2017 abanyarwanda banyuranye bari bayobowe n’ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu bwana Jacques Kabale, umuyobozi w’umujyi wa Paris Mme Anne Hidalgo kimwe n’abandi bayobozi banyuranye bari bahuriye i Paris mu busitani bw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bifatanye n’abanyarwanda gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 aho batanze ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe kandi bubaremamo icyizere.

Mu bandi bantu bazwi n’abanyarwanda batari bake bari bitabiriye uyu muhango harimo Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 215 ndetse n’umuhanzi Big Dom wanatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu 1994.


Ambasaderi Jacques Kabale hamwe n’imbaga yari yaje kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe ifoto y’urwibutso

Nk’ uko byatangajwe n’ Inyarwanda, mu buhamya bwe Big Dom yagarutse ku kuntu Jenoside yamutwaye ababyeyi, abavandimwe ndetse n’urungano, aha yibanze ku bana biganaga ku ishuri ryo ku Ntwari i Nyamirambo. Big Dom yagarutse ku kuntu muri Jenoside nawe bari baramutemye afite igikomere ku mutwe kubona icyo kurya no kunywa ari ikibazo gikomeye dore ko ubuvuzi bwari ikibazo gikomeye kuri we. Big Dom mu buhamya yatangiye i Paris aho abanyawanda bibukiye ku nshuro ya 23 yatangaje ko yamaze igihe atunzwe n’indabo ndetse n’ibyatsi.

Miss Akiwacu Colombe(uri mu kaziga) na Big Dom imbere bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Mu gusoza ubuhamya bwe Big Dom yashimiye ingabo zitangiye igihugu zikagikura muri iryo curaburindi zikarokora ubuzima bwa bake bari basigaye, yihanganishije kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abakomeza ababwira ko kuba bararokotse kiriya gihe ari ikimenyetso cy’uko ejo habo hagomba kuzaba heza. Big Dom yashoje ashimira umugabo w’i Nyamirambo witwa Yahaya wamuhishe muri biriya bihe nubwo bitari byoroshye.



Abanyarwada baba mu Bufaransa batangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, Miss Akiwacu Colombe uhera hirya yari akurikiye ibiganiro byatangwaga