Print

Umugabo yafunzwe azira kwitambika imodoka zarizitwaye Umwami wa Morocco

Yanditwe na: 11 April 2017 Yasuwe: 2977

Urukiko rukuru rwa Morocco rwamaze gukatira uyu mugabo igihano kingana no gufungwa imyaka 3 azira guteza umutekano muke ubwo yitambikaga imodoka zari zitwaye umukuru w’iki gihugu Umwami Mohammed VI ndetse n’abamurinda ashaka kumuha ubutumwa bw’agahinda ke nyuma yigihe kinini yaramaze yarabuze uko yamugezaho ubwo butumwa.

Kumafoto haragaraga ababa baherekeje umwami basimbuka ubwo birukankanaga uyu mugabo ndetse babifashijwemo namwe muma moto aho bahise bacakira uwo mugabo nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Newspaper Akhabar Al yaoum

Uyu mugabo ufite imyaka 25 y’amavuko akaba yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu kubera guteza umutekano muke ndetse no kwivanga m’urugendo rwuyu Mwami wa morocco Mohammed VI.

Minisiteri ishinzwe umutekano mugihugu cya Morocco yatangajeko ibi Atari ubwambere bibaye, yagize ati” nyuma y’ibindi bikorwa byagiye bigaragara bias niki cyabaye, abaturage bafata imyanzuro nkiyi bagashaka kwisuka mumuhanda mugihe umukuru w’igihugu ari murugendo bitwaje ko bashaka kumuha bumwe m’ubutumwa bugaragaza akarengane kabo ndetse n’ibindi bibazo bafite, mu Mwaka ushize muri Nyakanga nibwo twababuriye ndetse tunabiyama ibikorwa bigayitse nk’ibi byo kwifata ukishyira mukaga witambika umukuru w’igihugu, ndetse na nyuma yaho m’Ukuboza nabwo nabigarutseho aho twanzuye ko umuturage uzongera kwishyira mukaga nkako ibimugenza bizaba imfabusa ndetse anabihanirwe”.