Print

Uwamahoro uherutse kurekurwa na gereza yo mu Rwanda yageze mu Bwongereza

Yanditwe na: 12 April 2017 Yasuwe: 4879

Violette Uwamahoro, Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, wari warafatiwe mu Rwanda agafungwa kubera ibyaha yari akurikiranweho, kuri ubu yageze mu Bwongereza mu gihe yari yafunguwe n’urukiko by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze.

Uwamahoro ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere ku wa 23 Werurwe, yaranzwe no guhakana ibyaha yaregwaga birimo gushaka kurema umutwe w’ingabo, kumena amabanga y’igihugu no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Nyuma urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwaje gutegetse ko Violette Uwamahoro arekurwa by’agateganyo agakurikiranirwa hanze nyuma yo gushimangira ko ibivugwa n’umutangabuhamya wamushinjaga bidahagije birimo no kwivuguruza. Aburana ifungwa n’ifungurwa, musaza we bari bafunganwe, Shumbusho we yasabiwe indi minsi 30 muri gereza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uburyo yageze muri kiriya gihugu cy’Ubwongereza budasobanutse mu gihe yari yasabiwe kurekurwa by’agateganyo ku itariki ya 27 Werurwe 2017, ngo akurikiranirwe ari hanze kubera ko yari atwite kuko ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite bwashoboraga kutagenda neza, byongeye akaba ibyaha yashinjwaga bitaramuhamaga.

Gusa haracyari gushidikanywa niba yaba asubiye mu gihugu cy’u Bwongereza aho umugabo we ari, abifashijwemo na leta y’u Bwongereza nk’uko umuryango we wari wakomeje kubiyisaba ngo imurenganure.

Uwamahoro yafatiwe mu Rwanda muri Gashyantare, aho yari avuye mu Bwongereza aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we. mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu nibwo Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi (Human Rights Watch) mu itangazo wasohoye, wasabye Leta y’u Rwanda kumurekura cyangwa akagezwa mu rukiko.

HRW yatangazaga ko uyu mugore yafashwe mu ibanga hashira ibyumweru bibiri, umuntu wa nyuma waherukaga kuvugana nawe ko bavuganye ku wa 14 Gashyantare 2017.

Faustin Rukundo, umugabo wa Uwamahoro yatangarije itangazamakuru ryo mu Bwongereza ko umugore we yatawe muri yombi n’urwego rw’iperereza mu Rwanda, akabihuza na politiki. Uyu mugabo kandi agahakana avuga ko umugore we ntaho ahuriye n’ibikorwa bya politiki.

Uyu Rukundo, umugabo wa Uwamahoro, ni umuyoboke w’ishyaka RNC, Leta y’u Rwanda ifata nk’iry’iterabwoba, rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhunzi by’umwihariko bamwe muri bo bakaba barahoze mu ishyaka FPR.