Print

Afurika y’ Epfo: Wa mwana wari ufite isura nk’ iy’ umukecuru kubera uburwayi yitabye Imana

Yanditwe na: 13 April 2017 Yasuwe: 3200

Ontlametse Phalatse umukobwa wo muri Afrika y’Epfo waharaniye kubaho igihe kirenze icyo abaganga bakekaga kubera uburwayi budasanzwe butuma umuntu agaragara nk’ ushaje kandi akiri muto yapfuye ku myaka 18.

Nyakwigendera Ontlametse Phalatse, yavukanye uburwayi budasanzwe Progeria butuma umuntu asaza byihuse, cyane ku buryo abaganga bari barabwiye ababyeyi be ko atari kurenza imyaka 14, ariko yashoboye kugeza ku myaka 18.

Imyaka 18 Ontlametse Phalatse yayujuje ku itariki 25 Werurwe. Mu buzima bwe yari yarasabye ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yamwemerera bakazizihizanya isabukuru ye y’imyaka 18 ndetse arabimwemerera.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Ontlametse Phalatse, akimara gutabaruka kuri uyu wa gatatu, Perezida Zuma yabaye mu ba mbere boherereje ubutumwa bw’akababaro umuryango wa nyakwigendera bafataga nk’umwana w’igitangaza.

Yari yarasabye inshuti, ababyeyi n’abavandimwe kujya bamwita "First Lady" cyangwa se Umugore wa mbere, izina ubundi rihabwa umugore wa perezida, kubera ko ari we muntu w’igitsinagore wenyine muri Afurika y’Epfo basanzemo iyo ndwara yamushajishaga ku myaka 18 ukabona asa n’ufite imyaka 70.

Inkuru ye twaherukaga kubagezaho:Afurika y’ Epfo : Umwana ufite isura nk’ iy’ umukecuru yageze ku nzozi ze