Print

Seburikoko asobanura impamvu isekeje ituma afite imyaka 39 y’amavuko ariko akaba atarashaka umugore

Yanditwe na: 16 April 2017 Yasuwe: 10151

Niyitegeka Gratien ukunzwe kwitwa Seburikoko kubera filimi y’uruherekane ica kuri televiziyo y’u Rwanda yitwa ‘Seburikoko’ avuga ko adatewe ipfunwe no kuba agejeje imyaka 39 y’amavuko atarashaka umugore, akavuga ko ahubwo ababazwa n’abamushyiraho igitutu ngo amushake, rimwe bakanabubaza niba nta burwayi afite bukaba aribwo bumuza gushaka umugore.

Uyu mukinnyi w’amafirime, Niyitegeka Gratien avuga ko adateganya gukora ubukwe vuba ngo kuko uretse kuba yashaka umugore, kuri ubu nta n’umukunzi afite ahubwo imyumvire ariyo ituma abanyarwanda bumva umuntu yashaka acyiri muto, akemeza ko gushaka ucyiri muto bitakigezweho, kuko nabyo biri mu bituma abantu babyara abana benshi.

Yagize ati “Umugabo ashobora kubyara mu myaka 100!………Kurongora ni ukwitonda ntabwo tugishaka tukiri bato kubera amashuri n’ibindi, si na byiza kurongora ukiri muto ngo uzabyare abana 10 kuko burya gushaka ukiri muto biri mu byatumaga abanyarwanda babyara abana benshi” ,hanyuma ku bijyanye n’abavuga impamvu yaba ituma adashaka ko bwaba ari uburwayi", Seburikoko avuga ko hari ibintu byinshi bimuvugwaho atajya aha umwanya kuko yizeye ko ari muzima kandi ko nta kimwirukansa. Yagize ati “ibyo sinabiha umwanya, ndabizi ko ndi muzima, hari n’ibindi byinshi bitari ibyo bamvugaho ntajya mpa umwanya”.

Niyitegeka Gratien yavutse taliki ya 25 Ugushyingo mu mwaka w’1978. Amashuri y’icyiciro rusange (tronc commun) yayigiye muri ESI-Rutongo, ayisumbuye yayigiye muri Collège ya Rilima mu Bugesera mu ishami ry’Ubutabire, Kaminuza ayiga muri KIE mu ishami rya Bio-Geo n’uburezi.

Mbere yo kwinjira mu buhanzi no gukina amafilime, Seburikoko yabanje kuba umwarimu mu bigo by’ amashuri y’ isumbuye aho yigishaga Biology, Geography na Chemistry ahantu hatandukanye nko muri Fawe Girls’ School ya Gisozi, Collège St Ignace Mugina (Kamonyi) ndetse na Gs Kimironko mu karere ka Gasabo.