Print

Koreya rya Ruguru yagerageje Misile irapfuba, nyuma y’ amasaha yeretse Isi intwaro zayo

Yanditwe na: 16 April 2017 Yasuwe: 4469

Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017, Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa misile iryo gerageza rirapfuba.

Ibyo bibaye nyuma y’ amasaha make Koreya ya Ruguru yifatiye ku gahanga Leta zunze ubumwe z’ Amerika ikomeje kuyotsa igitutu iyitera ubwoba ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibitwaro bya kirimbuzi.

Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko iyo mesile batabashije kumenya neza ubwoko bwayo yashwanyukiye muri ½ cy’ aho yari yoherejwe.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Koreya ya Ruguru imaze kugerageza ibitwaro bitanu by’ ubumara mu buryo bunyuranyije n’ amasezerano y’ Umuryango w’ Abibumbye.

Umwe mubayobozi bakomeye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika witwa Dave Benham, yemeje amakuru y’ ipfuba ry’ iyo misile ati “Ni nkaho iyo misile yahise iturika”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga isabukuru y’ imyaka 105 ishize Kim Il-sung, ufatwa nk’ umubyeyi wa Koreya Ruguru avutse, icyo gihugu cyakoze akarasisi ka gisirikare kigaragraza intwaro nyinshi zikomeye, hahita haduka igihuguha kivuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong un ashobora gutanga itegeko ryo kugerageza ikindi gisasu cy’ ubumara.

Mu ntwaro zerekanywe harimo ubwato bw’ intambara bugendera munsi y’ amazi bukarasa ibisasu birimbura. Abasobanukiye iby’ intwaro bavuga ko mu by’ ukuri ibyo bitwaro Koreya yerekanye bigaragaza imbaraga zayo.

Icyo abasesenguzi babivugaho.

Umusesenguzi witwa Stephen Evans yabwiye BBC ati “Koreya ya Ruguru inshuro nyinshi igerageza misile binyuranyije n’ amasezerano ya UN. Ikigero cy’ icyizere gitangwa n’ izo misile kigenda kiyongera ariko hari urwego Koreya ya Ruguru itarageraho. Kuba Ejo Koreya ya Ruguru yarerekanye intwaro zayo, iyi ikaba ipfubye bigaragaza ko inganda za Koreya Ruguru zikora intwaro zitaragera ku kigero cyo hejuru cyane”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ishize Amerika iherutse kugaragaza amarangamutima yayo ku makuru ya Koreya ya Ruguru, ku buryo umuntu yabonaga ko igihe cy’ amagambo kirangiye, hagezweho igihe cy’ ibikorwa ariko se ibihe bikorwa?”.

Uyu musesenguzi avuga ko Amerika izi aho yanyura ishaka kwataka Koreya ya Ruguru, ishobora kunyura muri Koreya y’ Epfo. Ubushinwa bwigiriye ku ruhande bupfumbata amaboko. Ati “Perezida Trump yakora iki? Wenda arakizi kimwe ni uko ashobora kuba ntacyo azi”.