Print

Umugore wo mu Biryogo yafatanywe udupfunyika 144 tw’ urumogi kuri pasika

Yanditwe na: 18 April 2017 Yasuwe: 809

Umugore wo mu Biryogo mu mujyi wa Kigali, n’ umugabo wo mu karere ka Ngororero bari mu maboko ya polisi y’ u Rwanda bakuriranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Bafashwe ku Cyumweru tariki 16 Mata ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa pasika.

Abafashwe ni uw’imyaka 20 ukomoka mu murenge wa Sovu akarere ka Ngororero na wafatanywe 54 tw’urumogi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu n’ umugore w’imyaka 34, akaba akomoka mu kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge, wafatanywe udupfunyika 114 tw’urumogi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ugereranyije no mu bihe bishize ibiyobyabwenge biri kugabanuka mu mujyi wa Kigali, ariko ko nubwo bigabanuka bihanangiriza abantu bose bakibicuruza cyangwa bakibinywa.

Yavuze ati:”Abafatirwa mu byaha bigendanye n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali baragabanuka ugereranyije n’ababifatirwagamo mu bihe byashize, nyamara ntidukwiye kugabanya ingufu twari twarashyize mu kubirwanya, ahubwo turasaba buri muntu wese waba ufite amakuru y’ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge kuyageza kuri Polisi imwegereye cyangwa ku zindi nzego dufatanya mu gucunga umutekano.”

Yashishikarije abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi bikaba binateza ubukene mu miryango, kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyagateje umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima.

SP Hitayezu yashimiye abaturage bagira uruhare mu gufata abanyabyaha, agakomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso, kandi ikaba itazigera yihanganira na rimwe abanywa n’abacuruza urumogi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.