Print

Koreya ya Ruguru ngo ishaka guca agasuzuguro k’ Amerika

Yanditwe na: 18 April 2017 Yasuwe: 4644

Koreya ya Ruguru ikomeje kotswa igitutu n’ amahanaga kubera kugerageza ibitwaro bya kirimubuzi yatangaje ko mu rwego rwo guca ako gasuzuguro izajya igeregeza ibisasu byayo buri cyumweru.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru, Han Song-Ryol, ko uko gutana mu mitwe kose bitangiye nyuma yaho Amerika ifatiye icyemezo cyo gutegura ingabo.

Nk’uko BBC ibitangaza, icyegera cya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pence, yasabye Koreya ya Ruguru kudakomeza kugerageza Amerika. Yongeraho ko kuri Amerika igihe cyo kwihanganira Korea ya Ruguru cyarangiye.

Bwana Pence yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo ku cyumweru nyuma y’amasaha make nyuma yaho Koreya ya Ruguru yari imaze kugerageza igisasu cyayo kikayinanira.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na perezida wa Korea y’Epfo, Hwang Kyo-ahn, Mike Pence yavuze ko Koreya ya Ruguru itari ikwiye kugerageza Perezida, Donald Trump.

Korea ya Ruguru ikaba ishinja amerika gutera ibisasu muri Syria, byari bifite uburozi bwangiza ubuzima bw’ibiremwa ikindi kandi igashinja Amerika guhungabanya umutekano ku isi hose kandi ikabikorana igitugu.