Print

Burundi: Loni yanenze imyitwarire y’ Imbonerakure

Yanditwe na: 18 April 2017 Yasuwe: 779

Umuyobozi w’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein yanenze urubyiruko rwibumbiye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD- FDD, kumagambo rwakoresheje mu ndirimbo ruvuga ngo tera inda umukeba abyare imbonerakure.

Zeid yabitangaje yisunze amashusho y’ iyo ndirimbo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ayo mashusho yerekana urubyino rugera ku 100 rubyina imbyino ruvuga ko ruzatera inda abakobwa bo mu mashyaka atavuga rumwe na CNDD- FDD kugira ngo babyare imbonerakure.

Iyo videwo yafatiwe muri komine Ntega, mu ntara ya Kirundo muntangiriro z’uyu mwaka ntiyakiriwe neza n’ishyaka CNDD –FDD arinaryo urwo rubyiruko rubarizwamo.

Iryo shyaka ryatangaje ko abagize uruhare mu ikorwa ry’ iyo ndirimbo bazafatirwa ibihano.

Zeid avuga ko imbyino nk’ izo urubyiruko rw’ imbonerakure rwaziririmbaga ahabaga hakoraniye abaturage benshi mu ntara za Makamba na Ruyigi.