Print

Yannick Mukunzi yifatanyije n’abakinnyi ba Rayon Sports agaragaza n’ikosa batagomba gukora imbere ya Rivers

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 3128

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC, Yannick Mukunzi yifuruje ikipe ya Rayon Sports amahirwe mu mukino wo kwishyura bafitanye Rivers United ndetse anasaba abakinnyi b’iyi kipe kutagira ikosa na rimwe bakora ryatuma batsindwa cyangwa iyi kipe ikinjira mu mukino mbere yabo.

Yannick Mukunzi abona ikipe ya Rayon n’ubwo yatsindiwe muri Nigeria ariko abakinnyi bayo ndetse n’umutoza wabo bose bafite ubushobozi bwo gusezerera iyi kipe bakaba bagomba kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose kuko baramutse bageze mu mikino y’amatsinda yaba ari ishema ku Rwanda.

Ati "Ikintu nasaba abakinnyi ba Rayon Sports ni uko bakwishyiramo ko byose bishoboka, kuko bageze mu mikino y’amatsinda yaba ari amateka twanditse. Twabonye FC Barcelona yishyura ibitego 6, ibitego 2 nkeka ko ataribyo byananira ikipe ya Rayon Sports kuko ibifitiye ubushobozi. Bazitegure neza Imana izabafasha bakomeze. Ikindi bazirinde kurangara nk’uko barangaye muri Nigeria bagatsindirwayo, nibinjira mu mukino mbere yayo byanze bikunze bazanayisezerera.’ Yannick Mukunzi aganira n’ikinyamakuru Umuryango

Umukino ubanza ikipe ya Rivers United yatsindiye Rayon Sports muri Nigeria ibitego 2-0, umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda i Kigali kuri Stade Amahoro kuwa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017. Ikipe ya Rayon Sports kugira ngo igere mu mikino y’amatsinda ikaba isabwa gutsinda byibuze iyi kipe ya Rivers United ibitego 3-0.