Print

RDC: Uwasimbuye Moïse Katumbi ku buyobozi bw’ Intara, abadepite bamukuyeho icyizere

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 1028

Aha ni ahitwa i Lumbashi mu ntara ya Haut Katanga

Jean-Claude Kazembe wari guverineri w’ Intara ya Haut Katanga iherereye mu majyepfepfo ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, abadepite bamuyeho icyizere kuri uyu wa 18 Mata 2017, kubwo kuyobora nabi iyo ntara.

Jean-Claude Kazembe yari yagiye ku buyobozi bw’ iyo ntara asimbuye rwiyemezamirimo Moise Katumbi.

Abadepite 24 bari mu cyumba cy’ inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 18 Mata batoye beguza Jean-Claude Kazembe. Ni mu gihe Abadepite 6 bari basibye.

Mbere y’ uko abo badepite beguza J.C Mazembe babanje gusuzuma raporo bakoze igaragaza imikorere mibi y’ uwo muyobozi.

Kasongo Mukeya wahagarariye imirimo yo gutunganya iyo raporo yagize ati “Guverineri ni itsinda yari ayoboye begujwe”

Iyo guverineri yegujwe n’ abadepite bashinzwe Intara ayoboye ahabwa amasaha 24 yo kuba yagejeje ibarura y’ ubwegure bwe kuri Perezida wa Repubulika cyangwa yakumva atemeranya n’abo badepite akageza ikibazo mu nkiko.