Print

Amajyaruguru: Ivatiri yagonze umunyeshuri arapfa, abandi bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 3874

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017 imodoka y’ ivatiri TOYOTA CLORA RAA 878 K yavaga mu ntara y’ amajyaruguru yerekeza mu mujyi wa Kigali yagonze umunyeshuri wari mu nzira ajya ku ishuri ahita yitaba Imana abari muri iyo vatiri bajyanwa kwa muganga bagihumeka

Iyo modoka kandi yanagonze icyapa kigaragaza urugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ akarere ka Gicumbi kirangirika.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ uko umushoferi yari yasinze.

Nyuma yo kugonga uyu munyeshuri n’ icyapa iyi vatiri yahise igwa mu mugezi witwa Umurindi.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Kajevuba naho Nyakwigendera ajyanwa mu bitaro bya Byumba


Icyapa kiri ku rugabano rw’ akarere ka Rulindo n’ aka Gicumbi cyagonzwe

Gato Steven umwe mubari muri iyo modoka ubwo yakoraga impanuka yavuze ko bagiye kumva bakumva imodoka irijunguje bagashiduka bageze mu mazi.

Abinyujije ku rubuga rwa polisi y’ u Rwanda , Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’ uburangare bw’ abashoferi no kutubahiriza amategeko ati"Impanuka nyinshi zishobora kwirindwa"