Print

Ibi ni ibintu 8 buri mugore wese yakagombye kujya asuzuma buri gitondo

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 10997

Kuba umugore bizana n’ihiganwa ryabyo, naho umugore ukomeye abigiriramo umurava ndetse no kubyakira, niba udatekereza nk’umugore icyo gihe n’abandi bazagutererana maze ute agaciro imbere yabo.

Kuba umugore ukomeye,ugomba kubanza ukiyishimira wowe ubwawe,ari nayo mpamvu twahisemo kubazanira bimwe mu bintu by’ingenzi 8 ukwiye kuzanjya wibwira buri gitondo.

1.Ndi mwiza

Abagore benshi bakunze kwigirira icyizere gicye kandi nyamara ntabwo biba ari byiza,nabonye abagore benshi beza ariko batabyemera ahubwo bakifata ukundi,ukuri ni ,niba utizera ko uri mwiza,buri umwe wese uzakubona nawe azagufata nk’umugore mubi,byuka mu gitondo maze ufate ikirori,maze uvuge uti ndi mwiza,iyishimire wowe ubwawe.

2.Ngira ibanga

Buri mugore wese yarakwiye kuba gutya ,niba ubona ko uri wa muntu abagabo bakunda kwishimira ndetse no kuganira nawe,ufite kuba ugira ibanga,nta ariko cyangwa niba,woe ba ubwoko bw’umugore ugira ibanga bityo buri mugabo wese azaguha agaciro ndetse yifuze no kubana nawe ubuzima bwose.

3.Ntabwo ndi umucakara w’imibonano mpuzabitsina

Ushobora kuba uyikunda cyangwa utayikunda,ntabwo bindeba,abagore benshi bakunze gukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuruta ko bagirana undi mubano,niba wiha agaciro ndetse ukagaha n’umubiri wawe ntihazagire umugabo ugukoresha kugira ngo yikemurire ikibazo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina,bityo jya ugerageza buri gitondo uko ubyutse maze wumve ko utari igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina gusa.

4.Ndi mwiza mo imbere

Rimwe na rimwe ubwiza dushobora kubona ntabwo buhagije ushobora kugira isura nziza cyane,ariko mu gihe udafite imico myiza cyangwa umutima mwiza ntabwo uzakundwa n’abantu benshi nkuko wabitekerezaga,bityo kuba mwiza imbere ni iby’ingenzi.

5.Ndatangaje

Niba utangaje nyine uratangaje;kandi niba udatangaje nyine ntutangaje,hari uburyo bubili,byuka buri gitondo maze ubanze witekerezeho maze urebe niba utangaje koko,ubundi kubwira umuntu ko atangaje uba umubwiye ngo uri uwo kwishimirwa.

6.Ndikunda

Nta kibi cyuko ngo wikunda,niba utikunda bizaba bikomeye ko hagira undi ugukunda,banza wifate wowe ubwawe uko ushaka ko abandi bagufata,ntabwo nkubujije gukunda abandi ariko nawe ntiwiyibagirwe.

7.Ndi umugore w’umunyembaraga

Igihe kinini,abagore bizera ko bakenera umuntu wo kubashyira ku murongo kuko bo bumva ko nta bushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo kugira icyo bikorera mu buryo bwabo;nawe uri umuntu nkundi,naho umuntu uza mu buzima bwawe ni inyongera,ba umugore w’umunyembaraga kandi ufite ukwigenga ndetse ushobora kugira icyo yigezaho uko byamera kose.

8.Ndiyizera

Abagore benshi ntabwo bakunze kwiha icyizere,icyizere kirakenewe mu buzima,wituma ubwoba buganza icyizere muri wowe,umugore urangwa n’icyizere,ni we utera imbere,bityo umva ko icyo ugiye gukora aricyo kandi niyo cyapfa ariko gipfe wagerageje.

Martin MUNEZERO