Print

Peace Cup: Rayon Sports inyagiye Rugende FC 9 mbere yo guhura na Rivers United

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 1424

Umukino ubanza wa 1/16 mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Rugende FC urangiye Rayon Sports inyagiye Rugende FC ibitego 9-0.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yabanjemo ikipe umuntu yakwita iya kabiri n’abakinnyi bamaze iminsi mu mvune nka Abouba Sibomana, Nahimana Shassir, Mutsinzi Ange utarifashishijwe mu mikino nyafurika.

Ikipe ya Rayon Sports yarushije cyane ikipe ya Rugende FC maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 5 bya Rayon Sports ku busa bwa Rugende. Harimo 2 bya Lomami Frank, kimwe cya Kone, icya Shassir ndetse n’icya Mutsinzi Ange.

Igice cya kabiri Rayon Sports yagarutse ishaka ibindi bitego maze biranayihira ibona ibindi bitego 4, harimo 2 bya Shassir, 1 cya Kone na Idrissa.

Umukino ukaba waje kurangira ari ibitego 9 -0, bitatu bya Shassir, 2 bya Kone, 2 bya Lomami, 1 cya Idrissa na kimwe cya Ange.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Dore uko indi mikino y’igikombe cy’Amahoro yagenze ya 1/16

Esperance SK 1-4 Espoir Fc
Vision Fc 0-3 APR Fc
Pepiniere Fc 0-1 Marines Fc
Musanze Fc 3-0 Isonga Fc
Rugende 0-9 Rayon Sports
Heroes Fc 0-1 AS Kigali
Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc
Vision JN 0-4 AS Muhanga
Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
United Stars Fc 0-1 Police Fc
Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
Intare Fc 0-4 Mukura VS
Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc