Print

U Bushinwa butewe amakenga n’imyifatire ya Koreya ya Ruguru

Yanditwe na: 19 April 2017 Yasuwe: 2825

Igihugu cy’ u Bushinwa cyavuze ko gitewe amakenga n’ibikorwa bya by’ intwaro kirimbuzi bya Korea ya Ruguru.

Umuyobozi wungirije Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Koreya ya Ruguru yavuze ko Koreya ya Ruguru izakomeza gukora intwaro kirimbuzi, yongeraho ko igihugu cye kiteguye gutangiza uburyo bwo kwikingira ibitero ibyo aribyo byose bishobora kugabwaho na Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Bushinwa Lu Kang, yavuze ko u Bushinwa budashyigikiye uguterana amagambo cyangwa ibikogwa byo gushotorana bituma hakomeza kubaho umwuka utari mwiza hagati y’ ibihugu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Beijing yavuze ko ubutegetsi bw’u Bushinwa busa n’aho bukomejwe gushavuzwa na Korea ya Ruguru, igihugu baturanye kandi bakorana.

Bwana Lu yagize ati: "U Bushinwa bufite amakenga ku bikorwa bya by’ intwaro kirimbuzi n’igerageza rya misile.

"U Bushinwa bukomeye ku mugambi wabwo wo kurandurana n’imizi ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi mu karere kose ka Korea,guhanira amahoro n’umutekano no gukemura ibibazo biciye mu biganiro."

Leta zunze ubumwe z’ Amerika zasabye u Bushinwa kuzitera ingabo mu bitungu mu mugambi wo gutera Koreya ya Ruguru u Bushinwa bubitera utwatsi busaba Amerika ko yakemura ikibazo cya Korea ya Ruguru mu nzira y’ ibiganiro