Print

“Biragayitse kubona muri Jenoside umuganga yarafatanyije n’ abandi mu kwica” Dr Gashumba

Yanditwe na: 21 April 2017 Yasuwe: 1391

Minisiteri y’ ubuzima ifatanyije n’ ikigo cy’ igihugu cyita ku buzima RBC bifatanyije n’ imiryango y’ abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bari abakozi b’ urwego rw’ ubuzima, hagawa abaganga n’ abaforomo bayigizemo uruhare.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017. Wabimburiwe no gusura ndetse no gushyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye ku I Rebero, nyuma yakorwa urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB, rusorezwa ku biro bya RBC I Remera ahatangiwe ubutumwa bujyanye no kwibuka abari abakozi b’ urwego rw’ ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yagaye abaganga n’ abaforomo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, asaba abaganga gukunda umurimo wabo.

Yagize ati “Biragayitse kubona mu gihe cya Jenoside umuganga, umuforomo yarafatanyije n’ abandi mu kwica, akambura umuntu ubuzima yari ashinzwe kubumusubiza. Ubutumwa dutanga muri Ministeri y’ ubuzima ni ukugira ngo abantu barushesho kugira urukundo rw’ umurimo barusheho kugira urukundo rw’ abarwayi”.

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko jenoside ikirangira urwego rw’ ubuvuzi rwari rwarashegeshwe bitewe no kubura abantu barukoragamo, ibikoresho n’ inyubako byari byarangijwe. Ngo kuri ubu uru rwego rumaze kongera kwiyubaka mu buryo bushimishije aribyo Dr Gashumba yahereyeho asaba Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho.

Ati “Dusigasire ibyagezweho ariko cyane cyane tuzirikane ababuze ubuzima bwabo, cyane cyane tuzirikane amaraso yamenetse kugira ngo igihugu kibohorwe”

Akimana Christie ukomoka ku mubyeyi wishwe muri Jenoside yari umukozi mu kigo cy’ igihugu cyo gutanga amaraso yashimiye Minisiteri y’ ubuzima yamufashije kwiga kaminuza. Mu buhamya yatanze yavuze ko atewe agahinda no kuba nta muntu wigeze atanga amakuru y’ aho Se yaguye ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

Akimana yahamagariye Abanyarwanda bose by’ umwihariko urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta kiza yageza ku Rwanda ahubwo yarusubiza mu bihe bibi.

Umubare nyir’ izina w’ abakoraga mu rwego rw’ ubuvuzi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi nturamenyekana, gusa abari abakozi ba Minisiteri y’ ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni 37.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi iragira iti “Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dusigasira ibyo twagezeho”



Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’ ubuzima yacanye urumuri rw’ icyizere