Print

Dore uburyo bwiza bwo gufatamo amafunguro butagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu

Yanditwe na: 23 April 2017 Yasuwe: 5708

Uburyo bwiza buboneye bwo gufatamo amafunguro ni ukurya ibiryo bifite intungamubiri kandi unabifitiye ubushake nkuko ubushakashatsi bubivuga.

Kurya ni kimwe mu bintyu bicye dukora buri munsi,hakaba hariho abantu bafata amafunguro gatatu ku munsi cyangwa bakarya kenshi ku munsi kugeza aho barya ibiryo birenga 1,000 ku mwaka!

Ibi bisobanura ko abantu bafite ubushobozi bwo kugira ubuzima bwiza 1,000 ku mwaka buzira ingaruka mbi nkuko ubushakashatsi bubyerekana.Uburyo bwiza bwo kuryamo bufite ubuzima buzira umuze bugizwe no kugufasha gufata icyemezo cyatuma ugira ubuzima buzira umuze kandi bikorwa mu buryo bworoshye 3:

1.Toranya Ubuzima buzira umuze ufata ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri.

2.Ndya mu buryo bwiza butagirira ingaruka mbi ku buzima bwawe,byibura urye nka kabili ku munsi hanyuma n’ijoro nujya kuryama wirinde kurya ibintu bikomeye maze ufate utuntu tworohereye kandi ntiwuzuze inda.

3.Koresha uburyo bwiza bwo guteka,urye ibiryo bihiye kandi bigiye birimo ibirungo biri ku bipimo biringaniye.

Uburyo bwiza bwo kurya ntabwo ari ubwa wa muntu urya ashaka “Guhaga”gusa ahubwo ni ubwa wa wundi ushaka kurya ibiryo bifite intungamubiri kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Ubu buryo bushya bwo kurya neza bwuzuye Calories zifite ububasha bwo guhangara inzara yawe;ni uburyo bwo kuryoherwa n’ibiryo biri bugirire akamaro umubiri wawe.
Niba ushaka kurya ibiryo bifite akamaro ubuzima bwawe,rwanya kwigana abandi ndetse no kuvumbura,kurya ngo wishimishe cyangwa ngo ni uko biryoshye.

Umubiri wawe uba ukeneye Vitamine zirenga 50 ,Minerals,Fatty acids na Amino acids buri munsi kugira ngo ugume ku gipimo nyacyo no kugira ubuzima bwiza.Kandi ibi byose ushobora kubisanga mu biribwa byose bikungahaye ku ntungamubiri.

Martin Munezero