Print

Abarokora abimukira baravugwaho gukorana n’ababacuruza

Yanditwe na: 23 April 2017 Yasuwe: 1112

Umushinjacyaha wo mu Butaliyani yashinje imwe mu miryango igerageza kurokora abimukira barohamye mu nyanja ya Mediterrane kuvugana n’abantu bacuruza abandi muri Libya.

Carmelo Zuccaro w’i Catania muri Sicily - urimo kubikoraho iperereza- yabwiye ikinyamakuru La Stampa ko hari abantu baterefonye bari muri Libya basaba ko amato atabarwa.

Yongeyeho ko abatabazi bereka amato urumuri kugirango abakurikire maze ngo bakazimya ibyuma byerekana aho bari kugirango abategetsi batabimenya.

Icyegeranyo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kivuga ko ibikorwa by’ubutabazi bisigaye bikorerwa mu mazi ari hafi ya Libya akenshi nta n’impuruza yatanzwe. Kivuga kandi ko ibikorwa byose by’ubutabazi bigirira inyungu abacuruza abantu mu kongerera amahirwe abimukira yo kwinjira mu Burayi.