Print

Abakuru b’ ingabo z’ Afganistani beguye kubera ibitero by’ Abatalibani

Yanditwe na: 24 April 2017 Yasuwe: 1316

Perezidansi ya Afghanistan yatangaje ko uwari Minisitiri w’ ingabo Abdullah Habibi n’ umugaba mukuru w’ ingabo Qadam Shah Shaheem beguye ku buyobozi bitewe n’ ibitero by’ Abatalibani bikomeje kwambura ubuzima ingabo z’ icyo gihugu.

Ku wa Gatanu tariki 21 Mata igitero gikomeye cy’ Abatalibani cyagabwe ku birindiro by’ ingabo z’ Afghanistan, igisirikare cya Afghanisitan kivuga ko aricyo gitero cyahitanye ubuzima bw’ abantu benshi kuva 2001.

Ubwo ingabo z’ Afghanistan zari mu musigiti mu masengesho yo ku Gatanu tariki 21 Mata 2017, abarwanyi b’ abatalibani biyambitse nk’ ingabo z’ Afghanistani zinjira mu birindiro by’ izo ngabo batwaye imodoka ya gisirikare maze zitangira kumisha urufaya rw’ amasasu ku ngabo z’ Afghanistan.

Benshi mu ngabo zaguye muri icyo gitero ni abasirikare bafite imyaka mike bari bamaze igihe gito binjiye mu gisirikare.

Amakuru atangwa n’ igisirikare cy’ Afghanistan avuga ko abo barwanyi bari bitwaje intwaro zirimo amagerenade, n’ imbunda kandi bambaye imyambaro y’ abiyahuzi.

Minisiteri y’ ingabo ivuga abo barwanyi bose bishwe. Iyo Minisiteri ntabwo yatangaje umubare nyakuri w’ abaguye muri icyo gitero gusa yavuze ko abapfuye n’ abakomeretse bose hamwe barenga 100.

BBC yatangaje ko yahawe amakuru ko icyo gitero cyaguyemo nibura abantu 136, ikavuga kandi ko hari umutangabuhamya wayibwiye ko yabonye imirambo 165.