Print

Kenya: Bisi yagonganye n’ ikamyo 26 barapfa benshi barakomereka

Yanditwe na: 25 April 2017 Yasuwe: 2515

Mu gihugu cya abantu 26 bapfuye abandi benshi barakomereka ubwo bisi yerekezaga mu mujyi wa Mombasa yagonganaga n’ ikamyo.

Iyo bisi yakoze impanuka ni iya Kampani yitwa Buscar yavaga mu mujyi Nairobi yerekeza mu mujyi wa Mombasa, iyo mpanuka yabereye ahitwa Kambu.

Polisi ya Kenya yavuze ko umushoferi w’ iyo bisi yarimo agerageza kunyura kuzindi modoko ku kiraro cya Kalulu akabona imbere ye haturutse ikamyo yihuta igahita ikubita iyo bisi akigerageza gusubira mu mukono we.

Iyo bisi yahise irenga umuhanda igwa mu ngarandi iri iruhande rw’ umuhanda naho ikamyo iguma mu muhanda.

Polisi ivuga ko umushoferi w’ ikamyo n’ umwunganizi (kigingi) batapfuye ariko bakomeretse bikabije.

Abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Makindu na Kibwezi amref byombi byo muri ako gace iyo mpanuka yabereyemo.

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko umubare w’ abahitanywe n’ iyo mpanuka ushobora kwiyongera bitewe n’ uko hari benshi bakomeretse bikomeye.