Print

Impunzi z’ Abarundi zikekwaho ibyaha bitandukanye zaburanishijwe

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 960

Mu Nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe intara y’ Iburasirazuba haburanishijwe impunzi zirindwi z’ Abarundi zikurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge n’ ibindi.

Abarundi batanu bari mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe nibo bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Baburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye mu iburanisha ryabereye mu ruhame muri iyi nkambi kugira ngo bibere isomo n’abandi bashobora kwishora mu byaha.

Hahuranishijwe kandi umugore umwe ukurikiranyweho icyaha cyo guha ibihano by’indengakamere umwana we amutwikishije icyuma ku birenge ndetse n’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Iki gikorwa cyo kuburanisha izi mpunzi cyakozwe bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) rifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, batangije gahunda yo gukangurira impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama kwirinda gucuruza, gutunda, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kubagusha mu byaha.

Ikinyamakuru Igihe cyatangaje ko muri iyo nkambi hakunze kuvugwa impunzi zishora muri ibi byaha ndetse zimwe bikaziviramo kugezwa imbere y’ubutabera, izihamwe n’ibi byaha zigakomereza ubuzima bwazo muri gereza.

Muri izi manza zose abaregwa bireguye bavuga ko bishora muri ibi byaha kubera ko baba badasobanukiwe ko ari ibyaha mu Rwanda naho abakoresha ibibyabwenge ngo babiterwa n’uko baba bashaka kwiyibagiza ibibazo baba barahuye nabyo nk’impunzi.

Muri batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, umwe niwe wenyine waburanye atemera icyaha cyo gutunda no gukoresha urumogi, abandi bose baburanye bemera icyaha ariko basaba ko bagabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye inteko iburanisha ko aba bose bahamwa n’iki cyaha ahanini hashingiwe ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abatangabuhamya bityo ko bakwiye guhabwa ibihano.

Umugore ukurikiranyweho guha ibihano by’indengakamere umwana we amutwikishije icyuma gishyushye ku birenge amuziza ko ngo akunda kuzerera, urubanza rwe rwaburanishijwe adahari kubera ko atagaragaye ku mpamvu atigeze amenyesha urukiko.

Ku ruhande rw’abunganira abaregwa (Abavoka batangwa na LAF) babwiye urukiko ko rukwiye gufata umwanzuro rushingiye ku buzima ndetse n’ibihe izi mpunzi zibayemo kuko aribyo bishobora gutuma zigwa muri ibi byaha ariko zitabigambiriye, bityo basabira kugabanyiriza ibihano abakiriya babo .

Urukiko rukaba rwanzuye ko izi manza zose zizasomwa kuwa 10 Gicurasi 2017 mu Nkambi ya Mahama.

Me Mukashema Marie Louise wari uhagarariye Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) yavuze ko bahisemo ko izi manza z’abakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge zibera muri iyi nkambi hagamijwe kwereka izindi mpunzi ko ibi ari ibyaha bihanwa n’amategeko bityo ko bagomba kubyirinda.

Zimwe mu mpunzi ziri muri iyi nkambi ya Mahama zivuga ko kwishora muri ibi byaha ahanini biterwa n’imibereho mibi zibayemo ariko ngo nyuma yo gushishikarizwa kubyirinda amasomo bahawe azabafasha kubireka.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, SP James Rutaremera, yasabye izi mpunzi kwirinda gukomeza gucuruza no gukoresha ibi biyobyabwenge kuko bibicira ubuzima kandi aribo mbaraga z’igihugu cyabo z’ejo hazaza.

Kuva izi mpunzi z’abarundi zagera muri iyi nkambi ya Mahama hakunze kugaragara ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ahanini bituruka mu gihugu cya Tanzania, aho babyambutsa abadafashwe bakabicuruza muri iyi nkambi.