Print

Kigali: Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru witorezaga mu ikipe y’ Amagaju yasanzwe yapfuye

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 5040

Ndahimana Sept, umukinnyi w’ umupira w’ amaguru w’ imyaka 19 y’ amavuko ,witozaga mu ikipe y’ ingimbi y’ Amagaju umurambo we watoraguwe mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Umurambo wa Ndahimana Sept yari n’ umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya VTC/Musebeya watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2017. Uwo murambo watoraguwe mu muferege ku Kimisagara hafi y’ikigo cy’urubyiruko (Maison des jeunes).

Amakuru avugwa ko Nyakwigendera yari umukinnyi utanga icyizere cy’ ejo hazaza ndetse bivugwa ko abatoza b’ amagaju bari barimo kumwigaho biteguraga kumuzamura akajya akina mu ikipe nkuru y’ Amagaju.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel; yavuze ko Ndahimana Sept bikekwa ko yaba ya guye mu muferege agahita apfa, bikanakekwa ko yaba yari yanyweye n’ubwo ibi bitaremezwa n’abaganga kuko umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma.