Print

“Muhumure, mufite igihugu kibakunda, cyiteguye kubarinda no kubarengera” Senateri Rutaremara

Yanditwe na: 1 May 2017 Yasuwe: 1179

Senateri Tito Rutaremara yatanze ubumwa bw’ ihumure ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi agaragaza ko Abanyarwanda bafite igihugu kibakunda kandi cyiteguye kubarinda no kubarengera.

Ubu butumwa yabutanze tariki 27/04/2017; ubwo abanyeshuri bafatanyije n’abayobozi ba UNILAK-Kigali Campus hamwe n’abashyitsi batandukanye bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Senateri Tito Rutaremara yagarutse ku mateka y’urwango rwacengejwe igihe kirekire mu bana b’u Rwanda, aho batojwe ko nta sano bafitanye, agaruka ku bukana bukabije Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ari nabyo byabaye impamvu y’urupfu rwahitanye benshi kandi mu gihe gito

Yahumurije abarokotse Jenoside anabasaba gukomeza gutwaza gitwari.

Muhumure, mufite igihugu kibakunda, cyiteguye kubarinda no kubarengera. Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”.

UNILAK yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni umuhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka (walk to remember) rwatangiriye ku cyicaro cya UNILAK- BRALIRWA- SONATUBE- UNILAK. Nyuma y’urugendo hakaba hacanywe urumuri rw’icyizere hanatangwa ubutumwa bw’icyizere.

Aha ikaze abitabiriye uwo muhango wo kwibuka, umuyobozi wa Kaminuza ya UNILAK Dr. Ngamije Jean yibukije abanyeshuri ko ari urumuri rugomba kumurika no kwamagana ikibi icyo aricyo cyose.

Ati “Mwibuke ko muri urumuri, kandi akamaro karwo ni ukumurika. Muri intore kandi intore ntimwara. Mwige mumenye amateka y’icyateye ikibi mumenye n’uko mwagikumira. Muharanire kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho,”

Dr Gasanabo Jean Damascene, Umuyobozi muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside yagaragarije Abanyeshuri ba UNILAK, bo Rwanda rw’ejo ibimenyetso bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho ndetse anabaha ubutumwa bwo gukomeza kuyirwanya no kuyitunga agatoki kugira ngo abo igaragayeho bahanwe haba ku ishuri ndetse no mu miryango bakomokamo.

Yagize ati “Intego yanyu ibe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mukiri kuri iyi si. Mwunge muryo Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko Jenoside idashobora kongera kubaho ukundi akiri muri ubu buzima,”

UNILAK yashinzwe mu mwaka w’1997 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. N’Ubwo nta bakozi cyangwa abanyeshuri bayo bayiguyemo mu gihe cya Jenoside, biri mu muco wayo ko buri mwaka yifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Dr Ngamije Jean, umuyobozi wa UNILAK

Dr Gasanabo Jean Damascene, Umuyobozi muri CNLG


Senateri Tito Rutaremara