Print

“Hari igihe amateka yisubiramo ariko aya Jenoside ntakwiye kwisubiramo” Norbert Hauser

Yanditwe na: 1 May 2017 Yasuwe: 517

Umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi y’ umuryango mpuzamahanga utera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda Global Fund , Norbert Hauser nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yababajwe na Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko hari igihe amateka yisubiramo ariko aya jenoside adakwiye kwisubiramo.

Norbert Hauser n’ itsinda ayoboye bari mu Rwanda ahagiye kubera inama y’ iminsi ya Global Fund izatangira tariki 3 Gicurasi 2017.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Gicurasi uyu muyobozi n’ itsinda ayoboye bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi, berekwa amateka y’ uko jenoside yateguwe n’ uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ aho Abanyarwanda bageze mu bumwe n’ ubwiyunge nyuma y’ ihagarikwa rya jenoside.

Uyu muyobozi yasabye abatuye Isi gukundana kandi bakirinda ibitekerezo byazatuma jenoside yongera kubaho.

Yagize ati “By’ umwihariko njyewe nk’ Umudage bikora ku mutima cyane, ikintu tugomba gukora ni ukwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kir’ imbere, tuziko amateka hari igihe yisubiramo, inshingano yacu ya buri munsi dufatanyije n’ umuturanyi n’ inshutti tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yakomeje agira ati “Kunda umuvandimwe wawe, kunda umuturanyi wawe kugira ngo ibyabaye bitazongera”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko u Rwanda na Global Fund bafitanye imikoranire myiza by’ umwihariko mu bijyanye n’ ubuvuzi avuga ko hari icyizere ko ko iyi mikoranire izakomeza kuba myiza.

Dr Ndimubanzi ati “Twishimiye cyane kwakira aba bashyitsi bacu baje gukorera inama yabo hano mu Rwanda, twishimiye ko bashatse no kuza bakifatanya natwe muri ibi bihe turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni uburyo bwabo bwo kumva amateka yacu, bakamenya uko jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yagenze, bakamenya n’ icyerekezo dufite aho tuvuye ndetse n’ aho tugana”

Yongeye ati “U Rwanda na Global Fund bifitanye imikoranire myiza, bafatanya ku bintu byinshi bijyanye n’ ubuzima, cyane cyane mu kurwanya SIDA, igituntu, na malariya. Dufitanye imikoranire irabye kandi twizera ko buzakomeza”

Iyo nama ya Global Fund igiye kubera mu Rwanda izitabirwa n’ abagera kuri 250 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Yitezweho gutuma imikoranire y’ u Rwanda Global Fund irushaho kuba myiza.