Print

Minisitiri w’ Intebe Murekezi yeretse abikorera ibanga ryo kubona amasoko

Yanditwe na: 1 May 2017 Yasuwe: 1390

Minisitiri w’ intebe Murekezi Anastase na Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo Uwizeye Judith

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yasabye abikorera kurushaho gukora ibyiza kandi byinshi agaragaza ko ari cyo kizatuma babasha kubonera amasoko ibyo bakora.

Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Gicurasi, umunsi Isi yose yahariye kuzirikana ku murimo. Mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu gice cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe u Rwanda rushyize imbere gahunda yo guteza imbere ibikorwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda. Minisitiri w’ Intebe yasabye abikorera bo mu Rwanda gukora ibyiza kandi byinshi.

Yagize ati “Ndasaba abikorera kurushaho kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo bakora muri gahunda ya MadeinRwanda kugira ngo babashe kubona amasoko. Leta y’u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda ya MadeinRwanda dushyigikiye kandi inganda zose ziri muri iyo gahunda”.

Minisitiri w’ intebe yasabye abakozi n’ abakoresha kubahiriza amasha y’ akazi anasaba Abanyarwanda muri rusange kwitabira ubwisungane mu kwivuza bwa 2017/2018

Ati “Turasaba abakozi n’abakoresha kubahiriza amasaha y’akazi ndetse no gukorana neza na Sendika y’Abakozi. Turakangurira kandi abakozi n’abaturage bose kwitabira kugira ubwisungane mu kwivuza bw’Umwaka 2017/2018”.

Uyu muyobozi wa Guverinoma y’ u Rwanda yakomeje asaba abakoresha gukomeza gufasha urubyiruko rwimenyereza imirimo(Stage).

Mu bundi butumwa yatanze Minisitiri Anastase Murekeze yagize ati “Ndasaba abakoresha n’abakozi kwita ku gutanga serivisi nziza kuko bizamura umusaruro w’ikigo ndetse n’u Rwanda muri rusange. Ndashima abakozi bose baba aba Leta n’abo mu Nzego zikorera ku kazi keza bakora kandi mbasaba gukomeza gukunda umurimo”

Asoza yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’ umurimo anabasaba kuwuteza imbere kandi bagashyigira ibyagezweho bakesha imiyoborere myiza.

“Twifurije Umunsi mwiza w’Umurimo abakozi bose tubasaba gukomeza gukora umurimo unoze. Dukomeze Duteze imbere Umurimo, Dusigasira ibyagezweho, dukesha Imiyoborere Myiza, yo Soko y’Iterambere rya buri Wese”