Print

Umunyarwanda w’ imyaka 17 yakoze amateka yo kuba uwa mbere ku Isi mu isomo ry’ ubumenyi bw’ Isi

Yanditwe na: 2 May 2017 Yasuwe: 4769

Gashirabake Bruce w’imyaka 17 yabaye uwa mbere ku isi watsinze neza isomo ry’Ubumenyi bw’Isi (Geography) mu bizamini mpuzamahanga bya kaminuza ya “Cambridge” bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) byakozwe mu Gushyingo 2016.


Gashirabake yigaga mu ishuri rya Nu-Vision High School riherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Uretse no kuba yegukanye igihembo cya mbere ku isi, uyu munyeshuri yari yaranagize amanota yo hejuru igihe yakoraga ibizamini bye bisoza icyiciro cya mbere cy’aya mashuri byo mu Gushyingo 2014 kuko yarangije iki cyiciro afite amanota ya mbere (A*) mu isomo ry’imibare, (A*) mu isomo ry’icyongereza,(A*) mu isomo ry’ubutabire (chemistry), (A*) mu isomo ry’ubucuruzi, (A*) mu isomo ry’ibinyabuzima (Biology) n’amanota ya mbere (A*) mu isomo ry’ubumenyi bw’isi (Geography).

Gashirabake avuga ko akimara kumva ko yabonye amanota ya mbere ku isi mu bizamini mpuzamahanga atahise abyakira kuko atari abyiteze, ariko akaza kubyemera ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwamuhamagaraga ngo azaze ashyikirizwe igihembo yagenewe.

Yagize ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mwarimu wanjye yarampamagaye ambwira ko nabaye uwa mbere mu bizamini mpuzamahanga bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) ya Cambridge University school byakozwe mu Gushyingo 2016. Nta bwo nahise mbyemera kuko numvaga ntagera kuri icyo kigero ariko ubu byamaze kuba impamo ndi uwa mbere.”

Yasobanuriye Imvaho nshya ko ibanga yakoresheje ari ukubaha abarimu no gukora ubushakashatsi.

Yagize ati “Nakoraga ubushakashatsi, nkamenya byinshi ku bihugu bitandukanye kandi nkabaza bagenzi banjye ibyo ntabaga nabashije kumva. Nakoraga uko nshoboye nkamenya uko ibihugu hirya no hino bimeze ku isi kandi byaramfashije. Ubwo nakoraga ikizamini niyumvishaga ko ari amahirwe mbonye ntagomba gupfusha ubusa.”

Gashirabake avuga ko akunda cyane gusubiza igihe abajijwe cyane cyane mu isomo ry’ubumenyi bw’Isi. Yagize ati “Nkunda cyane gusubiza ibibazo biba bireba isi cyane.”

Umwarimu Mutonda Michael wigishije Geography Gashirabake Bruce, atangaza ko amaze imyaka yigisha ariko ko nta mwana w’umuhanga arabona ukora neza nka Gashirabake.

Mutonda yagize ati “Nigishije imyaka myinshi muri Kenya no muri Uganda ariko nta mwana w’umuhanga kandi ubana neza nka Gashirabake. Arakora cyane kandi neza, wasangaga afasha bagenzi be mu gihe cyo gutegura isengesho kandi byose akabikora neza.”

Umuyobozi w’ishuri rya Nu-Vision High School Dr. Martin Rusanga, avuga ko intsinzi ya Gashirabake ari ishema ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku Munyarwanda.

Yagize ati “Ni ibintu bidasanzwe ku mwana w’Umunyarwanda kugira ngo akore ikizamini gikozwe n’ibihugu 160 mu mashuri mpuzamahanga arenga ibihumbi icumi akarusha abanyeshuri mu isi yose. Ni byo kwishimira kandi tugashimira n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu.”

Dr. Rusanga avuga barera abana batareba amanota gusa ahubwo babigisha no kumenya indangagaciro z’Abanyarwanda ndetse bakabaha n’amahirwe yose yatuma biga bakagera aho bifuza.

Ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’abakozi b’ishuri bashinzwe gufasha no kugira inama abanyeshuri cyane cyane bushingiye ku manota uyu munyeshuri yari yagize mu cyiciro cya mbere bwamugiriye inama yo gukomeza muri kaminuza mu ishami rikomatanya amasomo y’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi hashingiwe ku cyifuzo uyu munyeshuri yahoraga afite cyo kuzaba inzobere mu bijyanye n’ubuhanga mu bumenyi bw’isanzure ry’ijuru n’ingendo zo mu kirere ( Aerospace).

Uyu munyeshuri nubwo yegukanye iki gihembo muri Geography bigaragara ko yanagize amanota yo hejuru mu yandi masomo kuko yabonye amanota ya hejuru (A*) mu isomo ry’imibare, n’amanota yo hejuru (A*) mu isomo ry’ubugenge (Physics).

Ibi byamuhesheje amahirwe yo guhabwa umwanya kandi yemererwa kwigira ubuntu muri kaminuza ya Pennsylvania mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho azakurikirana amasomo y’ubuhanga mu bumenyi bw’isanzure n’ingendo zo mu kirere.