Print

Muhanga: Aba DASSO bakurikiranyweho kwiba mudasobwa z’ akazi

Yanditwe na: 2 May 2017 Yasuwe: 1316

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hafungiwe abakozi batatu b’ urwego rushinzwe umutekano ku Karere DASSO, bakurikiranyweho kwiba mudasobwa z’ akazi zibwe mu ku karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko abo ba DASSO bashinjwa kwiba mudasobwa, batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mbere Gicurasi 2017.

Yagize ati “Bari mu maboko ya Polisi. Ni mudasobwa z’akazi ebyiri bakuye mu biro.”

Asobanura ko izo mudasobwa zabuze mu mpera z’icyumweru cyabanjirije igishize, ariko hari hashize iminsi hakorwa iperereza.

Meya Uwamariya yabwiye Igihe ko akarere katazi igihe izo mashini zaburiye, niba ari mu masaha y’akazi cyangwa zaribwe abakozi batashye