Print

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Yanditwe na: 3 May 2017 Yasuwe: 1416

Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta Obadiah Biraro, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ ubugenzuzi bakoreye mu bigo byose Leta y’ u Rwanda igenera ingengo y’ imari agaragaza ko WASAC, REG, UR na RAB biri mu bigo byakoresheje nabi ingengo y’ imari mu buryo bukurira Leta ibihombo.

Biraro yavuze ko hakigaragara ibikoresho bigurwa ntibikoreshwe icyo byagenewe bigakurira Leta igihombo.

Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC, raporo yagaragaraje ko amazi atakara ku kigero cya 42% bigatuma Leta ihomba miliyari hafi 9. Ibikoresho bya WASAC bifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 100 ntibikoreshwa neza ahubwo ngo buri gihe WASAC igura ibindi.

Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ amashanyarazi REG, raporo igaragaza ko mu nganda z’ amashyanyarazi 33, inganda 7 arizo zonyine zikora kandi nazo zikora ku kigero cya 50%.

Muri Kaminuza y’ u Rwanda UR, raporo yagaragaje ko amafaranga adacunzwe neza hakiyongeraho kuba hari umutungo ufite agaciro ka miliyari 3 iyo kaminuza yataye.

Mu kigo cy’ ubuhinzi RAB, raporo yagaragaje ko hari ibikoresho bidakoreshwa. Ibyo bikoresho birimo ituragiro, moto, imashini zihinga zimaze imyaka irindwi zidakora, ikusanyirizo ry’ amata n’ icyuzi cya Mahama kitaragezwamo amazi kuva cyakorwa.

Iyi raporo kandi yagaragaraje ko muri RAB hagaragara toni 700 zifite agaciro ka miliyoni 300 zaguzwe ari imbuto zigahindurwa ibiribwa, ibi umugenzuzi w’ imari ya Leta asanga biteza Leta igihombo kuko imbuto n’ ibiribwa bitanganya agaciro.

Uretse ibyo raporo igaragaza ko muri RAB hari ikibazo cy’ ifumbire yateje Leta igihombo cya miliyari 11.

Raporo y’ umugenzuzi w’ imari ya Leta yatunze agatoki ikigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ imihanda RTDA kugenda gake mu gushyira mu bikorwa amasezerano igaragaraza ko RTDA icyereza imishinga ku kigero cya 90%.

Mu kigo cy’ igihugu cy’ ubumenyi ngiro WDA, raporo ivuga ko hari ibikoresho bifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 bidakoreshwa.

Raporo kandi ivuga ko mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC miliyoni 324 zaburiwe irengero.

Ibigo byose uko ari 14 aribyo WASAC, REG (EUCL & EDCL), RAB, RDB, REB, RBC, RTDA, WDA, UR, RGB, RRA, RURA, RCS na NAEB byakoresheje miliyari 1 147 ni ukuvuga 60% by’ ingengo y’ imari ya Leta.

Iyi raporo ni iya 2015/2016, ingengo y’ imari ya Leta yari 1,923,132,183,998