Print

Kamonyi: Umubyeyi yabyaye umwana ufite amaguru atatu, kubyakira biramugora [YAVUGURUWE]

Yanditwe na: 4 May 2017 Yasuwe: 5563

Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ Amajyepfo umubyeyi yabyaye umwana ufite amaguru atatu ahita agwa mu kantu kubyakira biramugora kubera agahinda.

Uyu mwana w’ umukobwa wavutse ahagana mu masaha ya ine, afite urugingo rudasanzwe ruteye hagati y’ amaguru rumeze nk’ ukuguru kwa 3.

Umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Mugina, Ayinkamiye Catherine wakiriye uwo mubyeyi yabwiye Flash TV ko uwabyaye uyu mwana byamugoye kubyakira, gusa ngo uyu mwana yavutse neza umubyeyi atabazwe.

Yagize ati “Yavutse nk’ uko abandi bana bavuka, yavutse aranarira nta n’ ikibazo na kimwe afite, kuba rero afite ubwo burwayi, cyangwa yavutse ateye ukuntu, ni ibisanzwe”

Yakomeje agira ati “Niba hariho inzara ntabwo nabirebyeneza, kuko birababaje, n’ umubyeyi nawe ubwe ntabwo yigeze abyakira”

Uyu muformo yavuze ko aka kaguru ka gatatu abaganga bakabaga bakagakuraho umwana agakura nta kibazo afite.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko ni umwana wa kabiri yabyaye. Umwana uwa mbere ntakibazo na kimwe yavukanye.

Ayinkamiye yavuze ko uyu mubyeyi ibyamubateho byamuteye kwibaza byinshi aho ngo yanababije abaganga niba atari inkurikizi z’ umuntu yaba yarasetse ufite iki kibazo.

Abaganga bamusobanuriye ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe, ko biterwa n’ ikibazo cy’ uturemangingo bita Chromoxome.