Print

Amatora 2017: Inzira zose zigera i Roma, ntabwo ari mu Urugwiro

Yanditwe na: Joseph Hakuzwumuremyi 7 May 2017 Yasuwe: 15831

Diane Rwigara na Philipe Mpayimana (uhetse umwana) bose batangaje ko baziyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu

Mu ntangiriro z’ubukirisitu abantu benshi baturutse imihanda yose y’isi bajyaga I Roma gukorerayo urugendo rutagatifu rugamije kwitagatifuza. Uwababonagayo agatekereza uburyo iyo bagiye baturuka hatandukanye ndetse amayira n’uburyo bakoresheje ngo bahagere bitandukanye babihimbyemo imvugo yakwirakwiriye iba umugani : inzira zose zigera i Roma.

Nyuma y’aho, uyu mugani wahise uhuzwa n’uburyo icyo wifuza kugeraho cyose iteka usanga haba hari inzira zinyuranye zo kuba wakigeraho.

Ibyo wakoze cyangwa wagezeho wanyuze mu nzira zitari zisanzwe zikoreshwa ukakigeraho bakemeza ko inzira zose zigera i Roma.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuri iyi mpeshyi, harimo abakandida bigaragara ko nta kindi cyarengera ubwiyamamaze bwabo uretse kuba inzira zose zaba zigera mu Urugwiro!

Itegeko nshinga ryo muri 1978 ryemezaga ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi umuyobozi waryo Jenerali Majoro Habyalimana Yuvenali akaba ariwe wenyine wabaga wemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora yabaga buri myaka itanu.

Haba amatora yo ku ngoma ya Habyalimana, haba amatora ya mbere yahuriwemo n’abakandida benshi bwa mbere ya 2003 ndetse n’amatora ya 2010 yose abanyarwanda bari bamenyereye kuyahuriramo n’abakandida bakomeye basanzwe bazi muri Politiki.

Amateka y’amatora ya Perezida w’u Rwanda yerekana ko abanyarwanda batigeze bahuriramo n’abakandida bikinira cyangwa bahubukiyeho.

Ari Habyalimana yari akomeye ku ngoma ye ndetse amatora yashyirwagamo imbaraga cyane n’ubwo yabaga ari umukandida umwe rukumbi ntiyiraraga ngo aterere agati mu ryinyo.

Amatora yo kuva muri 2003 na 2010 yo yari anafite umwihariko wo guhuriramo n’abakandida benshi kandi bafite ibigwi bashobora kwereka abanyarwanda.

N’ubwo umukandida wa FPR Perezida Paul Kagame yabaga afite ubushobozi bwinshi bw’amafaranga ndetse n’ibikorwa yakoze bimufasha kwiyamamaza, abandi bakandinda nabo bari bafite amateka ya Politiki ndetse bimwe mubyo yagezeho bamwe muri bo barabifatanyije kuko bari mu buyobozi.

Uretse kandi abemerewe kwiyamamaza muri aya matora, n’ababigerageje ariko bakananirwa kuzuza ibisabwa babaga bafite imbaraga; ubwoko bwazo ubwo aribwo bwose utasuzugura muri Politiki.

Igishya mbona muri aya matora ya 2017 ni uko bamwe mu bifuza kwinjira mu Urugwiro bamwe badafite uburambe na bucye muri Politiki abandi imyiteguro yabo ikaba ikemangwa uretse kuba kaba ari akayihayihoka k’umukino wa Politiki bisanganiwe uko bakina kose.

N’ubwo Itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemerera umuntu ufite ubundi bwenegihugu kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, Padiri Nahimana yatse ibyangombwa byo kuza kwiyamamariza kuba Perezida ariko akagera mu gihugu nk’umufaransa uje gusura Afurika y’Iburasirazuba. Ubu yashyizeho Guverinoma itagira Leta n’abaturage abereye Perezida.

Philippe Mpayimana nawe wagaragaje ubu bushake, uko agaragaye mu itangazamakuru hari abibaza niba yarazigamiye umushiga wo kuziyamamaza cyangwa ngo abanze yishyire ku munzani neza arebe ibiro bye bya politiki n’ubushobozi afite n’iby’igihugu nk’u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bikeneye ngo abone gufata icyemezo.

Diane Rwigara, umukobwa w’ingaragu w’imyaka 35 aherutse gutumiza abanyamakuru abamenyesha ko agiye kwiyamamaza.

Yabwiye abanyamakuru ko kuba yarabaye hanze ndetse agafatanya ubucuruzi na se (wigeze kuba akomeye mu bucuruzi bwo mu Rwanda) aribyo byamuhaye imbaraga n’ubushobozi byo kuba yaba Perezida w’u Rwanda!

Iminsi ibiri yakurukiye hasohotse amafoto y’ubwambure bwa buri buri bw’uyu mukobwa abayasohoye bemeza ko ari aye yo mu buzima busanzwe yafashwe n’umusore w’inshuti ye batandukanye. Ntacyo arayavugaho.

N’ubwo ntacyo arayavugaho, icyo wifuza kuzaba kitagutunguye ugitegura kare kandi ukarinda intambwe zawe ngo zidahabana n’icyerekezo.

Impamvu y’amatora, ni uguha umwanya abaturage ngo babashe guhitamo mu bakoresheje uburenganzira bwabo bwo kuba bahatanira kuba Perezida ufite impano n’ubushobozi muri we kurusha abandi byo kubageza ku cyerekezo bihaye.

Ibyo ari byo byose, n’ubwo inzira zose zigera i Roma, ntabwo zose zigera mu Urugwiro.


Comments

nshimirimana oswald 10 May 2017

Non KO atawundi yotwara Ubu kagame napfa urwanda ruzaca rufutwa? Amafoto yo yoba na montage


maurricio 10 May 2017

Umva ibi byose muvuga cg mwandika mubinyamakuru nugusebanya,naza kangura zanditse zituka FPR but ntibyayibujije gutsinda wowe nkumunyamakuru gusebya abiyamamaza nakazi kawe kaburimunsi kuko niho ukura umugati,ariko wibuke ko ntagahora gahanze nubwami bwavuyeho kdi ntawabyizeraga twanze ingoma yitugu,twanze umuntu ushaka kwigira imana y,irwanda!!!wibuke ko na Mandela yafunzwe imyaka 26 nyuma akaba president redo nrakidashoboka mureke ubwoba mureke gutukana mwemere babatsinde ubutegetsi bwanyu burarambiranye,nindangiza Manda zanjye nkabura unsimbura nzaba narayoboye nabi!!!!!!!!what do you think about this!!!!!!!


uwayo 9 May 2017

@ubwanditsi nonese nihe handitse ko ugomba kuba prezida agomba kuba atarigeze kugira ubundi bwenegihugu soma neza ikigamijwe ni ukutagira perezida udafite ubwenegihugu bw’inkomoko rero bwo Padiri arabufite naho kutagira ubwenegihugu bundi wabirebera kuri victoire na twagiramungu bose bari bafite ubundi yewe na HE wacu nibwirako yagiraga ubwa Uganda kuko ntakuntu yari kuba umusirikari mukuru muri Uganda atagira ubwenegihugu bwaho,ICYO UKWIRIYE KUMENYA NUKO UBWENEGIHUGU BUTARI UBW’INKOMOKO IYO USHATSE URABUSUBIZA NKUKO WABUHAWE IBYO NI IKIBAZO TOTO EREGA NTABWO WAKWIYEMEZA KWIYAMAMAZA UTAZI AMATEGEKO NI NK’ABAVUGAGA NGO DIANE NTA MYAKA 35 AFITE NGIRANGO NTAWAJYA KWIYAMAMAZA ATAZI KO YUJUJE IMYAKA


Mahoro 8 May 2017

Hahaha!Inzira zose zigera i Roma ntabwo ari mu Rugwiro, Wenda nabo kwa kinani batekerezaga nkawe, Inzira zose zigera i Roma ntabwo ari I Kinshasa, wenda nabo kwa Mobutu batekerezaga nkawe, Inzira zose zigera i Roma ntabwo ari Tripoli na Bengazi, wenda nabo kwa Kadafi barabyanditse nkawe. Kuki amateka atatwigisha? Tubitege amaso, agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.


uwase delphine 8 May 2017

Mana ibuka abanyarwanda, abapfa buri munsi bazira ubusa abahohoterwa. kutagira ijambo nibindi........, mureke Imana yikorere imirimo kandi mube maso musenge mwihane kuko sibyo gusa Yesu ari kumuryango araje.


bruno 8 May 2017

Mandat yanjye nirangira nkabura unsimbura nzaba narayoboye nabi ko numvise Diane abivuga koko iri jambo ryaba ryaravuzwe koko ryaravuzwe Afrika gutera imbere byaba biri kure nk’ukwezi kubera Abayobozi bagundira ubutegetsi bakazakurwaho n’urupfu


Bibi 7 May 2017

Nta munyarwanda utazi kuyobora! N’abami ba kera babaga batize na primary bayoboraga igihugu na nkaswe izi ncabwenge!


Bibi 7 May 2017

Nta munyarwanda utazi kuyobora! N’abami ba kera babaga batize na primary bayoboraga igihugu na nkaswe izi ncabwenge!


Bibi 7 May 2017

Nta munyarwanda utazi kuyobora! N’abami ba kera babaga batize na primary bayoboraga igihugu na nkaswe izi ncabwenge!


Agaca 7 May 2017

Ibyo mwavuga byose ,murarushwa n,ubusa na karinga ntabwo abantu bari bazi ko yavaho,ubu rero uyu mukobwa mumuveho kuko ari mwe mwandika ari n,abo mushima buri wese uwashaka yashira amafoto ye yose hanze yambaye ubusa cg se akora n,ibiruta kwambara ubusa.Iyi siyo politique,politique nziza siyo gufata igihanga vy,umuntu ukagishyira kuri manequin ngo yambaye ubusa,ibise binaniye nde mushake ukundi muvuga,kuko ikigaragara niyo atatorwa ibi mwanditse bigaragaza ubwoba n,ubuswa muri politique.Ikindi ese ninde muyobozi uri mu Rwanda ufite ubwenegihugu bumwe?ubuse umuntu agera aho yigira chef d,etat major mukindi gihugu adafitrmo ubwenegihugu,ibyo niba hari umudepite wabitoye ni umuswa.


Umurerwa 7 May 2017

Harya mu Rugwiro n’ikke Roma ni he hakomeye kuhagera? Muri besta cyane!


Ubwanditsi 7 May 2017

@Uwayo

http://www.umuryango.rw/opinion/article/ese-padiri-nahimana-yaba-yarabanje-gusoma-itegekonshinga-u-rwanda-rugenderaho

Ingingo ya 99 mu itegeko nshinga

“Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:

1. afite ubwenegihugu nyarwanda bw‟inkomoko;

2. nta bundi bwenegihugu afite;

3. indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n‟abandi;

4. atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);

5. atarambuwe n‟inkiko uburenganzira mbonezamubano n‟ubwa politiki;

6. afite nibura imyaka mirongo itatu n‟itanu (35) y‟amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

7. aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya†.


uwayo 7 May 2017

ni ingingo ya kangahe igika cya kangahe bivuga ko umuntu ufite ubundi bwenegihugu atemerewe kwiyamamariza ubuperezida?


ndikumana venuste 7 May 2017

Hhhhhhh!!! Arko narumiwe koko!!!! Yububububu!!!!
Arko konziko murikigihugu harinararibonye zivurindwara zo mumutwe ubundi zihemberwiki kuki zidahera kuri aba koko none c nkuyumugabo uhetsumwana we ubu tutabeshye tuvuge ko kubayifuza kuyobora u Rwanda ari urukundo adufitiye twebwe nkabanyarwanda cg ninzara irikumuvugisha? ahantunyumve nabi my friend kuko ntacyo dupfa ahubwo nshatse kuvuga ko nibinamberibyago uriyamunsi WO kongerera manda umubyeyi wacu paul kagame ukagera ntakiriho muzambabarire nubwo bishobora kuba bitemewe munshyirireho ijwi ryange.kuko amateka abanyarwanda twaciyemo ntago dukeneye abana baza gukinira hejuru yubuzima bwacu kandi twaridutangiye gufata agasura plz igihe muzehe wacu azavugati ndumva nkeneye pansion nibwo tuzareba nibaharundi wamugwa muntege tumutore nawe atuyobore nahubundi mugihe Imana ikimudutije mureke tumuhe akanya akomeze atwonse.


channy 7 May 2017

uburambe,mu kazi burya n’ingenzi.ubwo tuzatora turamuzi,n’intore izirusha intambwe,Paul kagame.IMANA imuturindire.


Emmanuel 7 May 2017

Abantu bibwira Ko urota uyobora bugacya wiyamamaza!,kuyobora n’urugendo ni ishuli,kubitekereza siko kubikora cyangwa kubigeraho niba mugirango ndabeshya muzabaze Rukokoma!