Print

Tanzania: Abanyeshuri 30 bapfiriye mu mpanuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2017 Yasuwe: 1890

Mu gihugu cya Tanzania abana b’abanyeshuri bagera kuri 30 baguye mu mpanuka ya bisi.

Impanuka yabereye hafi y’umugi wa Karatu mu majyaruguru y’igihugu igihe bisi bari barimo yibiranduraga mu muhanda.

Abana bari bayirimo bari mu rugendo bajya ku rindi shuli gukora ibizamini.

Amafoto ari mu binyamakuru bya Tanzaniya arerekana bisi yahengamye hakurya y’umuhanda abantu bagerageza kuvana imirambo mu modoka.

BBC yatangaje ko abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma ku ishuli rua Lucky Vicent bitekerezwa ko bari hagati y’imyaka 12 na 14 bakoze impanuka bakiri mu nzira bajya ahagomba gukorerwa ibizamini.

Abarimu babiri babo ndetse n’umushoferi nabo bapfuye.

Perezida John magufuli yavuze ko iyi mpanuka ari "ishyano ku gihugu cyose".

Yagize ati:"Impanuka izimije indoto z’aba bana bari kwitegura gukorera igihugu, ni umubabaro ukomeye ku miryango ndetse no ku gihugu."

Impamvu yateye impanuka iri gukorwaho iperereza.


Comments

SYLIDIO 8 May 2017

POLE SANA KU BATUVUYEMO...ARIKO SE KO NTAHO BIGARAGARA NTANUMWE WAROKOTSEMO?


NGOBOKA SYLIDIO 8 May 2017

POLE SANA..TUTAKUTANIRA BINGUNI.N,UKO BIRI TANZANIE YIHANGANE ABO TWABUZE TUZABONANIRA MU IJURU...


N.E 8 May 2017

pole sana Tanzanie !!!!!!!


Viola 7 May 2017

POLE TANZANIA!